RFL
Kigali

Umuhanda Muhanga - Ngororero ntukiri nyabagendwa

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:20/04/2024 11:30
0


Polisi y'Igihugu yatangaje ko kubera imvura nyinshi ,umuhanda Muhanga - Ngororero wangiritse ukanafungwa by'agateganyo.



Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Polisi y'Igihugu kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Mata 2024 , yamenyesheje abakoresha umuhanda Musanze - Ngororero ko wafunzwe by'agateganyo.

Iryo  tangazo ryashyizwe ku mbuga nkoranyambaga za Polisi y'Igihugu rigira riti"Turabamenyesha ko kubera imvura nyinshi yateye umugezi wa Nyabarongo kuzura, ubu umuhanda Muhanga-Ngororero wabaye ufunze by'agateganyo."

Polisi y'Igihugu yakomeje igira iti"Muragirwa inama yo gukoresha umuhanda Kigali-Musanze-Mukamira-Ngororero.Umuhanda nuba nyabagendwa turabamenyesha."










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND