RFL
Kigali

Hategekimana Richard yongeye gutorerwa kuyobora urugaga rw’abanditsi, ahiga guteza imbere umuco wo gusoma

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/04/2024 12:52
0


Hategekimana Richard yongeye gutorerwa kuyobora Urugaga rw’Abanditsi (Rwanda Writers Federation) mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere, yiyemeza gukomeza gushyira imbaraga cyane mu rugamba rwo guteza imbere umuco wo gusoma.



Kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Mata 2024, nibwo ku cyicaro gikuru cya Rwanda Writers Federations habereye inama y’inteko rusanga y’urugaga rw’abanditsi, yasize hatowe komite nshya igiye gukomeza aho icyuye igihe yari igereje mu rwego rwo guteza imbere uru rugaga.

Abitabiriye iyi nama bashimye ibyagezweho mu myaka itanu ishize, bashimira Bwana Hategekimana Richard ku bw’umurava, ishyaka n’urukundo byamuranze.

Nyuma yo kongera kugirirwa icyizere na komite, Hategekimana yabwiye InyaRwanda ko agiye guharanira ko umuco wo gusoma no kwandika ibitabo ushinga imizi mu mashuri abanza, ayisumbuye ndetse no muri za Kaminuza.

Yiyemeje kandi guharanira ko igitabo kiba Isoko y'iterambere ry'ubukungu, guharanira ko igitabo gikoreshwa mu nzego zose z'ubuzima bw'igihugu harimo mu nzego za Leta, iz'abikorera, imiryango itari iya Leta, mu Madini n'ahandi,

Akomeza ati “Ndashaka kubaka inzego za ‘Rwanda Writers Federation’ zikomeye mu mashuri yose ndetse no mu turere twose tw'igihugu kugirango umuco wo gusoma no kwandika ibitabo ugere hose.”

Akomeza ati “Hari kandi kubaka imikoranire ya hafi n'abikorera(PSF) kugirango kugirango uruganda rw’igitabo rukomere.”

Hategekimana yavuze ko anashyize imbere ko ibitabo byanditswe mu mateka y’u Rwanda bikoreshwa n’abari mu mahanga, kandi ibtabo bikaba ishingiro ry' imikorere, imyifatire ya buri wese.

Komite nyobozi igizwe na Hategekimana Richard watowe ku mwanya wa Perezida, Dr. Ignace Niyigaba yabaye Visi-Perezida wa mbere wungirije n’aho Nkundimfura Rosette yabaye Visi-Perezida wa Kabiri wungirije w’uru rugaga.

Umunyamabanga Mukuru yabaye Uwase Immaculee, Umunyamabanga Mukuru wungirije yabaye Imaragahinda Grace n’aho Umubitsi yabaye Benurugo Jacqueline.

Komite Nkemurampaka igizwe na Pro.Viateur Ndikumana watowe ku mwanya wa Perezida, Ramuka David yabaye Visi-Perezida n’aho Mushimiyimana Jeannette yabaye umunyamabahanga.

Komite Ngenguzi igizwe na Niyitegeka Rachel (President), Kabayiza Claudine (V/President) na Manishimwe Aline (Secretary).

Abanyamuryango b’icyubahiro barimo Rwagatare Joseph, Kanyarukiga Ephrem, Rucaga Boniface usanzwe uri mu kanama ngishwanama k’inararibonye, Mujiji Peter, Mushimiyimana Eugenie, Dr. Sina Gerard, Mukunde Goretti, Karangwa Hussein n’abandi.

Hategekimana Richard watorewe kongera kuyobora Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda
Dr. Niyigaba Ignace watorewe kuba Visi-Perezida wa Mbere w’urugaga rw’abanditsi

Nkundimfura Rosette watorewe kuba Visi-Perezida wa Kabiri w’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda
Benurugo Jacky watorewe kuba Umubitsi (Treasure) wa Rwanda Writers Federation

 

Uwase Immaculate watorewe kuba Umunyamabanga Mukuru wa Rwanda Writers Federation

Imaragahinda Grace wabaye Umunyamabanga Mukuru Wungirije

Inama ya Komite y’Urugaga rw’Abanditsi, yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Mata 2024








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND