RFL
Kigali

D’banj yizihije imyaka 20 amaze mu muziki mu gitaramo cy’amateka-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:20/04/2024 12:32
0


Oladapo Daniel Oyebanjo [D’banj] yakoze igitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 amaze yinjiye mu muziki akorwa ku mutima n’uburyo abantu bamugaragarije urukundo.



D’banj w’imyaka 43 yongeye kwerekana ko akiri wese anyura ibihumbi by’abantu bari bateraniye ku kirwa cya Victoria muri Terra Kulture Arena.

Nyuma yo gutaramira yashyize hanze ubutumwa bw’ishimwe, avuga ko yishimiye uko baje kwifatanya na we yizihiza imyaka 20 amaze atangiye umuziki.

Akomoza ku kuba atari azi ko abantu bari bamufitiye urukumbuzi bigeze ku rwego yabibonyeho.

Uyu mugabo wahuje umuziki n’ishoramari rishingiye ku myidagaduro,umutungo we ubarirwa muri Miliyoni zigera kuri 15 z’amadorali.

Iki gitaramo yakoze yizihiza imyaka 20 amaze, cyayobowe na Lasisi Elenu umaze gushinga imizi bitewe n’amashusho agenda asangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga akurikirwaho na za Miliyoni.

Nas Boi wari mu bahanzi bashyigikiye D’banj ni we wabanje ku rubyiniro ubundi uyu mugabo afashishijwe na 14 Piece Band irimo Lekan Babalola wahatanye muri Grammy inshuro ebyiri atanga ibyishimo bitagabanyije.

Zimwe mu ndirimbo D’banj yaririmbye zirimo Why Me, Olorun Ma Je, Igwe, Suddenly, Endowed, On Top of The World, Give It To Me na Tongolo.

Yagiye anyuzamo kandi akaririmba izo yakoranye n’abandi bahanzi nka Timaya, Reekado Banks, umushyushyarugamba wa D’banj na we yakoze akazi katoroshye MC Jimmy.

Mu gusoza D’banj yatangaje ko yitegura gutangira gukorera ibitaramo by’uruhererekane mu mijyi itandukanye kandi ko agiye gushyira hanze umuzingo mushya.Abakunzi ba D'banj mu ngeri zitandukanye baje kumushyigikira yizihiza imyaka 20 amaze abaha ibyishimo Yashimye abaje bose kwifatanya na we avuga ko igihe kigeze ngo yongere abahe imiziki myiza Abantu batashye bishimye kubera ubuhanga afatanije na 14 Piece Band bamaze igihe bakorana yagaragajeAbabishoboye banyuzagamo bakabyina dore ko indirimbo z'uyu mugabo zibyinitse D'banj yavuze ko agiye gutangira gukora ibitaramo bizenguraka imijyi itandukanye kandi ko yitegura gushyira hanze umuzingo mushya 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND