Juma Mussa Mkambala [Juma Jux] yagarutse ku buryo kwamamaza indirimbo yifashishije Huddah Monroe byamuviriyemo gutandukana n’umukunzi we Karen Bujulu.
Aha yakomozaga ku bibazo Huddah Monroe yamushyizemo ubwo
yamwifashishaga nka ‘Video Vixen’ mu ndirimbo bagahita bafatanya kuyamamaza, uburyo babikozemo bikaba byaragize ingaruka mbi kuri Karen Bujulu.
Juma Jux yagarutse ku buryo uko yafatanyaga na Huddah
Monroe kwamamaza ibi bikorwa byazanye agatotsi mu mubano we na Karen
bakundanaga cyane nyuma yo kubona amashusho yabo basomana.
Avuga ko ibi byanatumye atandukanaho na Karen
Bujulu ati”Ibyo nibyo byatumye dutandukana ariko ntabwo nigeze nkundana na
Huddah.”
Jux avuga ko yari yarabwiye Karen uburyo bagiye kwamamazamo
indirimbo afatanije na Huddah ariko ibi byose atigeze abyakira.
Akomeza agaragaza ko yagerageje ko yakongera kwiyunga
Karen kubera ko asanga ibyo bakoze na Huddah Monroe bitigeze bikora.
Uyu muhanzi nasezeranije Karen byinshi ariko ntabwo
yigeze abyumva yaba kumuha telefone arebe byose akoreraho ariko gusubirana
byaranze.
Ubusanzwe Jux ari mu bantu batahiriwe n'ibijyanye n’urukundo
kuko yigeze gukundanaho na Vanessa Mdee imyaka igera muri itandatu ariko birangira
batandukanye, uyu mukobwa asanga Rotimi
ubu bamaze kubyarana abana 2.
TANGA IGITECYEREZO