RFL
Kigali

Perezida Kagame yihanganishije Abanya-Kenya kubera urupfu rwa Gen Omondi Ogolla

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:20/04/2024 7:01
0


Perezida Kagame yihanganishije mugenzi we wa Kenya, William Ruto n'abaturage b'icyo gihugu bari mu gahinda k'urupfu rw'Umugaba Mukuru w'Ingabo, Gen Francis Omondi Ogolla, waguye mu mpanuka ya kajugujugu yahitanye abandi basirikare umunani.



Gen Francis Omondi yitabye Imana  azize  impanuka yabaye ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki 18 Mata 2024. Yabereye mu Gace ka Elgeyo Marakwet mu bilometero 400 uvuye mu Murwa Mukuru wa Nairobi.

Abayobozi batandukanye hirya no hino ku Isi, bakomeje koherereza Kenya ubutumwa bwo kwihanganisha abaturage b’icyo gihugu ndetse n’abo mu miryango y’abaguye muri iyo mpanuka by’umwihariko.

Perezida Kagame abinyujije ku rukuta rwe rwa X,  yihanganishije Abanya-Kenya ndetse n’abo mu miryango y’ababuze ababo.

Yagize ati “Nihanganishije Perezida wa Kenya, William Ruto, imiryango n’inshuti z’ababuriye ababo mu mpanuka y’indege, barimo n’Umugaba Mukuru w'Ingabo, Gen Francis Omondi Ogolla.’’

Perezida Kagame  yakomeje avuga ko Gen Francis Omondi “azibukirwa ku bushishozi no kwicisha bugufi byamuranze mu nshingano ze.’’

Abasirikare 9 muri 11 bari muri kajugujugu ya gisirikare barimo na Gen Francis Omondi Ogolla bahise bapfira muri iyi mpanuka, harokoka babiri.

Perezida wa Kenya, William Ruto, yavuze ko yababajwe n'urupfu rwa Gen Francis Ogolla n'abandi baguye mu mpanuka y'indege. Muri icyo gihugu kandi hahise hashyirwaho iminsi itatu y’icyunamo mu rwego rwo guha icyubahiro abaguye muri iyo mpanuka.

Leta ya Kenya yatangaje icyunamo cy'iminsi itatu ,ibendera ry'Igihugu cya  Kenya, iry'Igisirikare cya Kenya n'iry'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba muri Kenya no muri ambasade zayo mu mahanga yururukijwe, agezwa muri kimwe cya kabiri nk'uko byasabwe na Perezida William Ruto.


Perezida Ruto yanditse mu gitabo ubutumwa bwo kwihanganisha umuryango wa General Francis Omondi Ogolla


Abanya-Kenya bari mu cyunamo cy'iminsi itatu kubera urupfu rwa Gen Francis Omondi Ogolla












TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND