Kigali

Papi Clever & Dorcas na Nice Ndatabaye mu bakugeneye indirimbo za Weekend – VIDEO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:19/04/2024 19:52
0


Turagenda dusatira impera z’icyumweru cya gatatu cya 2024. Umuziki, ni kimwe mu bintu by’ingenzi ukeneye ngo Weekend yawe igende neza kandi uzinjire mu cyumweru gishya umeze neza.



Muri iki cyumweru kiri kugana ku musozo, abahanzi nyarwanda biganjemo abakora umuziki wo kuramya no gihimbaza Imana ntibahwemye gushyira hanze indirimbo nshya kandi zinogeye amatwi.

Mu ndirimbo zagiye ahagaragara muri iki cyumweru, InyaRwanda yaguhitiyemo 10 muri zo ziyoboye izindi zagufasha gusoza neza icyumweru, ari nako witegura kwinjira mu gishya kizatangira tariki 22 Mata 2024.

1.     Nta rindi zina – Nice Ndatabaye

Umuramyi Nice Ndatabaye watangiranye uyu mwaka imbaduko idasanzwe, yashyize hanze indirimbo yise 'Nta rindi zina,' ikaba ikubiyemo ubutumwa buvuga ko nta rindi zina abantu bashobora gukirizwamo ritari irya Yesu.

">

2.     Bien - Yee Fanta - Bien Ft The Josh Kid

Umu-Producer ukiri muto kandi w'umuhanga ukomeje gushimangira impano ye mu muziki, Yee Fanta, yahuje imbaraga n'umusore witwa The Josh Kid, bashyira hanze indirimbo bise 'Bien' ivuga ko kuba wasiga uwo mukundana ngo ukurikiye ibintu (amafaranga) ku wundi muntu bitakuraho ko nawe igihe cye cyazagera akamera neza, kugeza n'aho uzongera kumwifuza ukamubura.

">

3.     Yesu Mwenye Pendo Kubwa – Papi Clever & Dorcas ft Merci Pianist

Imwe muri couple zikunzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda ya Papi Clever na Dorcas, bakomeje kwagurira umuziki wabo mu mahanga, binyuze mu gushyira ibihangano byiganjemo indirimbo zo mu gitabo cy'indirimbo, mu ndimi zinyuranye zirimo n'Igiswahili.

">

4.     Jina Hilo – Christophe Ndayishimiye

Umuramyi Christophe Ndayishimiye yashyize hanze indirimbo ikoze mu rurimi rw'Igiswahili yise 'Jina Hilo,' ishimangira ko izina rya Yesu ari izina ritanga ubuzima.

">

5.     Tugumane Mwami - Hoziana Choir (ADEPR Nyarugenge)

Korali ifite ibigwi bikomeye, Hoziana ikorera umurimo w'Imana kuri ADEPR Nyarugenge, baubiyemo imwe mu ndirimbo zabo yakunzwe n'abatari bacye bise 'Tugumane Mwami' imaze imyaka isaga 10 igiye hanze.

">

6.     Urufatiro – Alicia & Germaine

Ufitimana Alicia na Ufitimana Germaine ni abana b'abakobwa bakiri bato babarizwa mu Itorero rya ADEPR Ruhangira, bakaba ari imapano nshya umuziki wa Gospel Nyarwanda wungutse. 

Aba bana bavukana, bamaze gushyira hanze indirimbo bise 'Urufatiro,' bandikiwe na Se ubabyara.

">

7.     Jehovah – Musabe Dieudonne

Umuhanzi w'indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana, Musabe Dieudonne yashyize hanze indirimbo yise 'Jehovah,' ivuga imbaraga z'Imana yo yaremye byose.

">

8.     Nahuye na Mesiya - Richard zebedayo

Umuramyi Richard Zebedayo umenyerewe mu gusubiramo indirimbo z'abandi bahanzi, yasubiyemo iyitwa 'Nahuye na Mesiya,' indirimbo ya Ambassadords Choir ivuga ko uwahuye na Yesu ahinduka mushya.

">

9.     Ku Musaraba - Penuel Choir /EMLR Cyarwa

Mbere yo gushyira hanze indirimbo yabo ya gatatu, Penuel Choir ikorera umurimo w'Imana mu Itorero rya Methodiste Libre i Huye, bashyize hanze indirimbo nshya bise 'Ku Musaraba' yumvikanisha kugira neza kwa Yesu witanze agacungura abantu bose bagahabwa agakiza ku buntu.

">

10.  Humura - New City Ruhanga SDA Church

Korali New City Ruhanga ikorera umurimo w'Imana mu Itorero ry'Abadiventiste b'Umunsi wa Karindwi rya Ruhanda [SDA Ruhanga], bashyize hanze indirimbo 'Humura' ikubiyemo ubutumwa buhumuriza abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND