RFL
Kigali

Minisiteri ya siporo yahamagariye Abanyarwanda bakina hanze kuza gukinira u Rwanda ishyiraho n'uburyo babisabamo

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:19/04/2024 15:47
0


Ministeri ifite siporo mu nshingano yahamagariye abakinnyi b'Abanyarwanda bakina hanze imikino itandukanye kuza gukinira u Rwanda inashyiraho uburyo bworoshye buzajya bubafasha kubisaba.



Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Mata 2024 ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X rwahoze ari Twitter. 

Minisiteri ya siporo yanditse iti"Minisiteri ya Siporo mu Rwanda irahamagarira abakinnyi bose b'Abanyarwanda batuye hanze bafite impano kandi bifuza gukinira igihugu cyababyaye mu mikino itandukanye"

Ubu butumwa bukurikirwa naho umukinnyi ushaka gukinira u Rwanda anyuza imiyorondoro ye , umukino yakina,ikipe asanzwe akinira ndetse niba hari ikindi gihugu yaba yarakiniye.

Ibi bibaye mu gihe n'ubundi  ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryatangiye gahunda yo kuzana abakinnyi b'Abanyarwanda bakina hanze bafite impano mu ikipe y'Igihugu, Amavubi.

Bamwe mu bazanywe mu gihe cya vuba harimo Hakim Sahabo,Maxime Wenssens  ndetse n'abandi bivugwa ko bashobora kuzanwa barimo Noam Merani ukinira ikipe ya FC Groningen yo mu cyiciro cya Kabiri mu Buhorandi.


Hakim Sahabo uri mu bakinnyi b'Abanyarwanda bakina hanze baherutse kuzanwa mu Mavubi kandi akaba atanga umusaruro 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND