RFL
Kigali

Ibyihariye kuri Chryso Ndasigwa witezweho gutigisa BK Arena

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:19/04/2024 9:31
0


Umuramyi Ndasingwa Jean Chrysostome wamamaye nka Chryso Ndasingwa uri mu bahanzi bakunzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, agiye gukorera igitaramo cye cya mbere mu nyubako ya mbere yakira abantu benshi mu Rwanda ya BK Arena.



Ni intambwe ikomeye ateye mu muziki we kuko ateguye igitaramo kidasanzwe mu gihe gito cyane kingana n'imyaka itatu n'amezi macye amaze mu muziki dore ko yawutangiye muri Covid-19. Abaye umuramyi wa kabiri mu Rwanda ukora umuziki ku giti cye uteguriye igitaramo muri BK Arena nyuma ya Israel Mbonyi umaze kuhataramira inshuro ebyiri.

Chryso Ndasingwa akorera umurimo w'Imana muri New Life Bible Church Kicukiro. Yavukiye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, akurira mu muryango w’Abakristo Gatolika, nyuma aza kwimukira mu itorero rya New Life Bible Church ari na ho abarizwa kugeza ubu. Yatangiye umuziki mu buryo bw'umwuga mu gihe cya Covid-19.

Uyu musore watangiye umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu buryo bw’umwuga mu bihe bya Covid-19, aho yagendaga aririmba indirimbo zo mu gitabo akazisubiramo mu buryo bugezweho. 

Ni indirimbo zashyirwaga kuri YouTube ye, abenshi bakagaragaza ko afite impano kugeza ubwo nawe aje gushyira hanze indirimbo ye bwite yise ‘Mubwihisho’.

Mu gihe kitari kirekire amaze mu muziki, amaze gushyira hanze indirimbo zitandukanye zirimo eshanu yashyize hanze mu 2022 ziri kuri EP [Extended play] ye yise ‘Wahozeho’.

Iyi EP iriho indirimbo zirimo "Ntajya ananirwa", "Nta yindi Mana", "Wahozeho" ndetse na "Biratunganye" yakoranye na Uwineza Rachael. Chryso Ndasingwa avuga ko ubutumwa buri kuri iyi EP bugaruka ku kongera kwibutsa abantu ko urukundo rw’Imana ruriho kandi ruzahoraho.

Mu 2022, uyu muramyi yahuriye n’abarimo Aime Uwimana, Christian Irimbere, Arsène Tuyi, Chryso Ndasingwa, Rene Patrick na Tracy Agasaro ndetse na Simon Kabera watunguranye, mu gitaramo cyabereye muri Kigali Convention Center, ku mugoroba wo ku wa 23 Ukuboza 2022, mbere y’amasaha make ngo Abakirisitu bizihize ibirori bya Noheli. 

Ni igitaramo cyari gifite intego ivuga ngo “Christmas Thanksgiving Worship’ cyari kigamije gushima Imana, cyateguwe n’Ihuriro Irere Family Network ryashinzwe na Nirere James n’umugore we Nirere M. Jackie.

Mbere yaho gato, nabwo uyu muhanzi yari yaririmbye mu gitaramo yahuriyemo n’abarimo Ben na Chance cyiswe ‘Igicaniro Concert’ cyategurwaga na Prayer House ku bufatanye n’ikigo RG Consult gitegura ibitaramo ngarukakwezi.

Tariki 05 Gicurasi 2024 ni bwo amaso yose y'abakunzi b'umuziki wa Gospel mu Rwanda azaba yerekejwe i Remera kuri BK Arena ahazabera igitaramo cy'amateka cy'umukozi w'Imana, Chryso Ndasingwa, aho azaba amurika umuzingo we wa mbere yise 'Wahozeho' ugizwe n'indirimbo 18 zatumbagije izina rye. 

Ni igitaramo cyiswe "Wahozeho Album Launch" akaba ari na cyo cya mbere uyu muramyi uri no kuminuza muri tewolojiya azaba akoze mu mateka ye. Iki gitaramo yacyitiriye indirimbo ye yabaye intero n'inyikirizo ku bakunzi benshi b'umuziki wa Gospel, iyo akaba ari iyitwa "Wahozeho". 

Mu kiganiro na InyaRwanda, Chryso Ndasingwa yabajijwe uko yiyumva kuba agiye gukorera muri BK Arena igitaramo cye cya mbere, asubiza ko ari inzozi ze zibaye impamo. Yagize ati "Ndumva nezerewe cyane kuko cyari icyifuzo maranye iminsi myinshi, none ndashima Imana ko yaduciriye inzira".

Yavuze ko Album ye ya mbere "Wahozeho" agiye kumurika igizwe n'indirimbo 18 zikubiyemo ubutumwa bw'amashimwe menshi ku Mana nk'uko umwanditsi wazo abisobanura ati: "[Album] Isobanuye ikoraniro y’abantu batabarika bazanye intego imwe yo kuramya uwahozeho kandi uzahoraho".

Muri iki gitaramo Chryso Ndasingwa azaba ari kumwe n'abaramyi basizwe amavuta y'Imana barimo Aime Uwimana, Josh Ishimwe, Papi Clever na Dorcas, True Promises Ministries na Asaph Music International. Imiryango izaba ikinguye kuva saa kumi z'umugoroba.

Amatike yo kwinjira muri uyu mugoroba w'amashimwe uzayoborwa na Tracy Agasaro, yamaze kugera hanze, akaba aboneka kuri www.ticqet.rw. Ushobora no guhamagara nimero zikurikira bakagufasha kubona itike byoroshye; 0784237492; 0788838879; 0788622852.

Abari kugura amatike mbere y'uko igitaramo kiba bari kubyungukiramo cyane kuko ibiciro biri hasi. Itike ya Silver [mu myanya isanzwe] iragura 5,000 Frw mu gihe ku munsi w'igitaramo izaba igura 10,000 Frw. Itike ya Premium iragura 10,000 Frw mu gihe ku ku muryango izaba igura 15,000 Frw.

Itike ya Gold iragura 12,000 Frw mu gihe ku munsi w'igitaramo izaba igura 17,000 Frw. Platinum iragura 15,000 Frw mu gihe izaba igura 20,000 Frw ku munsi w'igitaramo. Itike ya Diomond wagereranya na VVIP iragura 20,000 Frw mu gihe ku munsi w'igitaramo izaba igura 25,000 Frw.


Umuhanzi Chryso Ndasigwa ategerejwe muri BK Arena mu gitaramo azamurikiramo umuzingo we wa mbere

Ni igitaramo yatumiyemo abaramyi bakomeye hano mu Rwanda 

REBA INDIRIMBO "WAHOZEHO" YA CHRYSO NDASINGWA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND