RFL
Kigali

Ayra Starr yahuye na Rihanna bemeranya gukorana indirimbo

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:18/04/2024 15:39
0


Ayra Starr agiye kurotora inzozi yarose zo gukorana Rihanna nyuma yuko uyu munyabigwi ku Isi amusabye ko bakorana.



Ayra Staar yakomeje kuvuga mu bihe bitandukanye ko yifuza gukorana na Rihanna kandi agaragaza ko amufatiraho urugero.

Ubwo aba bombi bahuriraga mu Bwongereza mu gikorwa cyo gufungura umushinga mushya Rihanna agiye gukorana na PUMA, bagize umwanya wo kuganira, Rihanna abwira Ayra Starr ko mubyara we wo muri Barbados yamubwiye byose.

Byo yamubwiye harimo ko Ayra Starr akunda kuba mu birwa bya Carribean. Rihanna kuri ubu umaze kugira abahungu babiri yumvikanye abwira Ayra Starr ati: ”Nakomeje kumva Ayra Starr ariko ntazi ngo ni nde, ariko mubyara wanjye yambwiye ko akunda byimazeyo indirimbo zawe.”

Mu gusoza ikiganiro Rihanna yasabye Ayra Starr ko niba hari indirimbo afitanye na Tems bazamuhamo igitero. Ayra Starr yavuze ko bafitanye nyinshi ariko zitarajya hanze.

Tems ni umuhanzikazi na we umaze kugwiza ibigwi mu muziki, akaba yarakoranye na benshi mu bahanzi bakomeye ku mishinga yaciye ibintu ku isi.Rihanna yabwiye Ayra Starr ko yahoze yumva akanakunda ibihangano bye 

Rihanna yasabye Ayra Starr ko bamushakira igitero mu ndirimbo bafitanye na TemsAyra Starr yagiye akomeza kugaragaza inyota yo gukorana na Rihanna none indoto zigiye kuba impamoAkanyamuneza ni kose kuri Ayra Starr wahuye n'uwo afatiraho urugero Rihanna






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND