RFL
Kigali

Nyirakuru wa Ariana Grande yaciye agahigo kuri Billboard

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:18/04/2024 11:26
0


Nyirakuru w'umuhanzikazi Ariana Grande witwa Marjorie Nonna Grande, yaciye agahigo kuri Billboard nyuma yaho abaye umuntu mukuru w'imyaka 98 ufite indirimbo ikunzwe ku rutonde rwa 'Billboard Hot 100'.



Muri Werurwe umukobwa wa Beyonce witwa Rumi Carter w'imyaka 8 yaciye agahigo ko kuba umuntu w'imyaka micye cyane mu 2024 ubashishe kwinjira ku rutonde rwa 'Billboard Hot 100' rujyaho indiirimbo 100 zikunzwe ku rwego mpuzamahanga. Ibi yabicyeshaga indirimbo 'Protector' yahuriyemo na Nyina Beyonce kuri album aherutse gusohora yise 'Cowboy Carter'.

Kuri ubu habonetse umuntu mukuru cyane ubashije kujya kuri uru rutonde rwa 'Billboard Hot 100' rujyaho umuhanzi rugasiba undi. Uyu ni Marjorie Nonna Grande akaba Nyirakuru w'icyamamarekazi Ariana Grande, uherutse gusohora album yise 'Eternal Sunshine''.

Nyirakuru wa Ariana Grande yaciye agahigo abikesha indirimbo bakoranye

Kuri uyu muzingo wa Ariana Grande yasohoyeho indirimbo yise ''Ordinary Things' yakoranye na Nyirakuru Marjorie. Mu ntangiriro z'iyi ndirimbo harimo ijwi rye ndetse Ariana yatangaje ko ariwe bafatanyije kuyandika no kuyiha izina.

Yabaye umuntu mukuru w'imyaka 98 ubashije kugera ku rutonde rwa Billboard

Billboard yatangaje ko Marjorie Grande ariwe muntu mukuru cyane mu 2024 ubashije kujya kuri uru rutonde nyuma y'imyaka isaga 8 nta muhanzi ufite imyaka irenga 65 uragera kuri uru rutonde. 

Billboard yashyikirije Certificate Nyirakuru wa Ariana Grande waciye agahigo

Ariana Grande nawe yashimiye Nyirakuru waciye aka gahigo amashimira ko yamufashije kwandika no kuririmba iyi ndirimbo iri muzikunzwe cyane muri Amerika, ndetse Billboard yamushyikirije 'Certificate' yemeza ko ariwe muntu mukuru cyane uri kuri uru rutonde.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND