RFL
Kigali

Rayvanny ukomeje kwishimira ibihembo yegukanye agiye gutaramira i Burundi

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:18/04/2024 11:57
0


Raymond Shaban [Rayvanny] uheruka kwegukana ibihembo bitari bicye muri EAEA, akaba ari ibihembo n'abanyarwanda batambukanyemo umucyo, agiye kwinjiza mu mpeshyi abakunzi b’umuziki we mu bitaramo azakorera mu Burundi.



Mu gihe Rayvanny yishimira agahigo yaciye mu bihembo bya EAEA 2024 biheruka gutangirwa muri Kenya aho abanyarwanda bitwaye neza mu byiciro bitandukanye, yongeye kwibutsa abakunzi b’umuziki we ko agiye gutaramira i Burundi.

Azataramirayo mu ntangiriro za Gicurasi nk'uko yabitangaje ati: ”Nyuma yo gutaramirana n’abanyacyubahiro, kuwa 04 Gicurasi 2024 kuri Arena tuzahurira kuri Source du Ni kuwa 05 Gicurasi  2024.”

Iki gitaramo Rayvanny agiye gukora byitezwe ko azagihuriramo n’abandi bahanzi bubatse izina mu Burundi nka Double Jay, Lino G, Mistachampagne, Kirikou Akiiri, Drama T, Sat B n’abandi.

Kwinjira mu gitaramo cyo kuwa 04 Gicurasi ni 200,000FBU [Agera 90,000Frw], 150,000FBU [Agera 70,000Frw] na 50,000FBU [Agera 25,000Frw] naho kuwa 05 Gicurasi 2024 cya rusange bikaba bizaba ari 10,000FBU [Agera 4500Frw].

Rayvanny muri EAEA [East Africa Entertainment Awards] yegukanye Best Male Artist -East Africa, Best Studio Album/EP-East Africa, Best Songwriter/Lyricist-East Africa, Best Lovers' Choice Single-East Africa na Best Inspirational Single-East Africa.

Ibi bihembo bitanu yegukanye byishimiwe cyane n’abanya-Tanzania na Diamond ubwe nubwo na we hari ibyo yegukanye mbega yereka Rayvanny ko ari intambwe nziza ateye.

Kuba uyu mugabo yabashije kwitabira itangwa ry’ibi bihembo, byabyongereye umurindi ku buryo byazamuye urwego rwabyo bikinjira mu bihanzwe amaso na benshi mu Karere na Afurika.

Rayvanny byaramurenze yifotoranya n'ibikombe yegukanye mu buriri Diamond Platnumz ari mu barase amashimwe Rayvanny ku gahigo yaciye muri EAEAAzataramira mu buryo bwa rusange kuri Hotel Source Du Nil aho kwinjira bizaba ari ibihumbi 10 by'amarundiHateguriwe kandi umwanya kandi abanyacyubahiro nabifite aho itike izagera ku bihumbi 90Frw Rayvanny azahurira ku rubyiniro n'abahanzi batandukanye bagezweho mu Burundi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND