RFL
Kigali

Jontay Porter yahanishijwe kutazongera gukina NBA ukundi azira gutega

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:18/04/2024 11:25
0


NBA yafatiye ibihano Jontay Porter ukinira Toronto Raptors muri NBA kubera yifashishaga bagenzi be agatega ku mukino itandukanye.



Nyuma yo gukora ubugenzuzi bwimbitse ku bijyanye n'uko Jontay Porter wa Toronto Raptors yategaga, NBA yahisemo kumuhagarika burundu, ku buryo nta yindi kipe ikina NBA azongera gukinira.

Ubugenzuzi bwakozwe na NBA bugaragaza ko Jontay Porter yagiye agira imikino akinisha imbaraga nkeya, atari ukubera urwego ruri hasi, ahubwo ari ku bwo gutsindisha ikipe ye kugira ngo atsindire amafaranga yategaga.

NBA yakomeje itangaza ko Jontay Porter yifashishaga inshuti ze, akaziha amafaranga, bityo zigatega binyuze mu ikoranabuhanga. Ibi ni ibihano byashimangiwe na Komiseri Wa NBA Adam Silver, avuga ko Jontay Porter atazongera kugira ikipe akinira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Adam Silver yavuze ko gufatira ibihano bikomeye Jontay Porter wa Toronto Raptors, bigomba kubera abandi bakinnyi icyitegererezo, kandi bigashyira umucyo ku ntsinzi zo muri NBA.

NBA igaragaza ko hari umukino Jontay Porter yateze 80.000$, ku mukino nawe yari yakinnye ubwe, muri uwo mukino aza kwitwara nabi nuko Toronto Raptors iratsindwa maze nyuma aza kubikuza agera kuri 1.000.000$.

Ubugenzuzi bwa NBA, bukomeza bugaragaza ko Jontay Porter yashoye 54.000$ mu mikino 13, ayaha inshuti ze zikayatega binyuze mu ikoranabuhanga. Ibi ngo byabaye hagati ya Mutarama na Werurwe.


Jontay Porter yahagaritswe ubuzima bwe bwose atongera gukina NBA kubera gutega 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND