Paula Kajala na Marioo bari mu munyenga w’urukundo bakoze ibirori byo kwitegura kwibaruka umwana mu muryango wabo. Ni ibirori byabereye ahantu hateguwe neza byitabirwa n’ibyamamare mu ngeri zitandukanye.
Mu ntangiriro za Mata 2024 ni bwo Paula Kajala na Marioo
babinyujije ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje ko mu bihe bya vuba bagiye
kwibaruka, babaza ababakurikira kubabwira igitsina cy’umwana.
Icyo gihe Paula Kajala yagaragaje ibyishimo bikomeye
avuga ko anejejwe bikomeye no kuba agiye kugirana igihango n’uwo yihebeye, bibaruka umwana wabo.
Ibi byose ariko ntawigeze acyeka ko bizakurikirwa
n’ibirori by'agatangaza byitabiriwe n’ibyamamare birimo P Funk Majani usanzwe ari
akimenyabose mu myidagaduro cyane cyane mu gutunganya indirimbo.
P Funk yanafashe ijambo agira inama umukwe we agira ati: ”Marioo
ndagusengera ngo uzabe umubyeyi mwiza n’umugabo uhamye kugira ngo uzarambane
n'uwo wihebeye.”
Frida Kajala na we nka nyina w’umukobwa yashimiye Majani
n’umugore we baje kwifatanya nabo, avuga ko nk’umubyeyi azi neza ko hari aho
atagenze neza asaba imbabazi uwo babyaranye.
Mu bihe bitandukanye Frida Kajala yagiye yerekana ko
atishimira uko atahaye uburere buboneye umukobwa we ahanini dore ko byanavuzwe bajyaga basangira umugabo, hari mu bihe bari bashudikanye na Harmonize.
Ibi birori byo kwitegura kwakira umwana [Baby
Shower] bikaba byitabiriwe n’ibindi byamamare nka Ommy Dimpoz na Juma Jux, bikaba byarazwe n’ibyishimo no gutanga impano.
Marioo yanahaye Paula Kajala impano y’imodoka amushimira
igihe bamaze bakundana. Urukundo rw'aba bombi rukaba rumaze imyaka ibarirwa muri 2.
Paula Kajala yagiye yumvikana mu rukundo n’ibyamamare
bitandukanye nka Rayvanny banamaranye iminsi. Ushobora kumva ari mukuru, ariko
yabonye izuba mu mwaka wa 2002.
Ni mu gihe Marioo we
yabonye izuba muri 1995, ubu ari mu bahanzi bihagazeho muri Tanzania kuva
yakwinjira mu muziki by’umwuga mu 2018.
TANGA IGITECYEREZO