RFL
Kigali

Prince Harry amaze kwinjiza agatubutse mu gitabo kimena amabanga y'i Bwami

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:17/04/2024 18:52
0


Igitabo cya Prince Harry yasohoye yise 'Spare' cyiganjemo amabanga y'umuryango w'i Bwami, cyanatumye ashwana n'umuvandimwe we Prince William, cyimaze kumwinjiriza Miliyoni 27 z'Amadolari.



Ku itariki 10 Mutarama 2023 nibwo Igikomangoma cy'u Bwongereza, Harry, yasohoye igitabo yanditse ku buzima bwe yise 'Spare'. Muri iki gitabo kandi harimo amabanga y'umuryango w'i Bwami yanatumye kivugwa cyane mu bitangazamakuru bitewe n'ibyo yatangajemo.

Mu bintu Prince Harry yavuzemo bitari bisanzwe bizwi harimo nko kuba umuvandimwe we Prince William yarigeze kumukubita ingumi ubwo barimo barwana bapfa amagambo yavuze ku mugore we Meghan Markle. Yavuze ko King Charles III atamukunda ahubwo ko amurutsiha William kuko ari nawe atonesha cyane.

Mu gitabo 'Spare' Prince Harry yameneyemo amabanga y'umuryango w'i Bwami

Prince Harry kandi yavuze ko umuryango we wakundaga kubwira Meghan Markle amagambo arimo irondaruhu bigatuma basezera i Bwami bakajya kuba muri Amerika. 

Yanakomoje ku kuba umuryango we ariwo wihishe inyuma y'urupfu rwa Nyina Prince Diana aho avuga ko yicishijwe nabo mu muryango we.

Ibi ni bimwe mu byo Prince Harry w'imyaka 39 yanditse mu gitabo cye 'Spare' cyanahise gica agahigo ko kugurwa na bantu benshi mu masaha 24 agishyize hanze. Kuri ubu ngo iki gitabo nticyatumye avugwa gusa ahubwo ngo kimaze no kumwinjiriza agatubutse.

Igitabo cya Prince Harry gifite page 416, cyahinduwe mu ndimi 15 zitandukanye

Nk'uko The New York Times ibitangaza, kugeza ubu Prince Harry amaze kwinjiza Miliyoni 27 z'Amadolari kuva yagisohora. Aya ngo ni amafaranga yinjijwe n'inzu y'ibitabo ya Penguin Random House icuruza kopi z'igitabo cya Prince Harry, bivuga ko hari n'andi mafaranga yinjije mu zindi nzu zacuruje iki gitabo cye, gusa ngo aya niyo atangazwa kuko iyi nzu niyo gusa yahawe uburenganzira bwo gucuruza igitabo cye.

Kuva yasohora iki gitabo, Prince Harry amaze kwinjiza Miliyoni 27 z'Amadolari






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND