RFL
Kigali

Uzandongora cyangwa urankoresha? - Zuchu yahase ibibazo Diamond

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:17/04/2024 10:38
0


Mu gitaramo bakoreye i Pangani, umuhanzikazi Zuchu ku rubyiniro yabajije Diamond gahunda amufiteho niba afite gahunda yo kumushyira mu rugo cyangwa arimo amukoresha gusa.



Mu ijoro ryakeye, mu gace ka Pangani gaherereye muri Tanga habereye igitaramo mbaturamugabo cyahuje abahanzi barimo Diamond Platnumz, Zuchu, Mbosso n’abandi batandukanye.

Ubwo yarimo aririmbana na Diamond indirimbo yabo “Mtasubiri”, Zuchu yateruye abaza Diamond niba amufiteho gahunda yo gukora ubukwe cyangwa akaba arimo kumukoresha gusa.

Zuchu yagize ati “Uzandongora ryari? Cyangwa urankoresha gusa?” Nyuma y’uko Diamond abuze icyo arenzaho, Zuchu yasabye abafana bose kuririmba ngo “Murongore”.

Ni igitaramo cyatanze ibysishimo ku baturage ibihumbi bari babucyereye nyuma y’uko aba bahanzi bari bamaze iminsi micye bageze muri aka gace ka Pangani byumwihariko batembera aka gace kose. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND