RFL
Kigali

Barafuha cyane: Menya igisobanuro n’imiterere y’abitwa ba Kelia

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:16/04/2024 12:34
1


Kelia ni izina ry’umukobwa rifite inkomoko muri Brazil no mu rurimi rw’Igiheburayo, rikaba risobanura ‘umurwa’ cyangwa se ‘umuntu uhuza imiryango.’



Mu migenzo ya Giheburayo, ijambo ‘umurwa/inyubako ndende’ ryakoreshwaga bashaka kuvuga igihome kinini kiri mu mujyi ukikijwe n’inkike.

Iri zina ryakoreshejwe no muri Bibiliya rikunze guhabwa abana b’abakobwa, ryamamaye cyane kuva mu 2017 kugeza mu 2021, ubwo ryazaga mu mazina y’imbere yari akunzwe cyane mu bihugu bya Canada, Noruveje, Espanye, u Bufaransa ndetse no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Bimwe mu biranga ba Keila:

Keila arangwa no kwiyitaho cyane, akaba umukobwa w’imbaduko n’umurava, ndetse ahora aharanira kubaho neza mu buzima. Mu buzima busanzwe, Kelia ni umuntu ukunda ubwumvikane, akaba umukobwa utuje, wanga amakimbirane kandi ushyira umutekano we imbere y’ibindi byose.

Ni abantu bakunda ibintu (ubutunzi) no kubaho mu buzima bwiza cyane ku buryo baharanira kutabura icyitwa ifaranga.

Mu rukundo, Keila arafuha cyane nyamara atari uko atizera uwo bakundana ahubwo aba ashaka ko ibyo aha umukunzi we byamugarukira. Yihagararaho akiyerekana nk’umukobwa ugira umutima ukomeye ariko mu by’ukuri agira amarangamutima menshi.

Akunda kwita cyane ku mukunzi we kugira ngo amufashe kwisanga cyane mu mubano wabo, nubwo iteka Kelia ahorana imipaka isobanutse agenderaho mu buzima bwe bwa buri munsi.

Keila akunda kugaragara nk’uworoheje mu mutima iyo umurebye mu maso, ibi akaba abiterwa no kwirinda kugirana amakimbirane n’abandi.

Ni abantu banga ibinyoma n’akarengane, bakaba abakobwa bifitemo ubushobozi bwo kuyobora abandi kandi bubahiriza inshingano zabo nk’uko ziri. 

Inshuro nyinshi ba Keila bakunda gukorera kure y’imiryango yabo kuko bizera ko bishobora kubafasha kubaka umubano mwiza na bagenzi babo babakikije.

Kelia ukunda gushimwa iyo ari gukorana n’abandi, yizera ko gukorera mu matsinda bimufasha guteza imbere impano ye ndetse no kwivumburamo ubundi buhanga budasanzwe bikamufasha gukora neza ibyo yungukiye ku bandi.

Amahoro ni kimwe mu bintu bifasha ba Kelia kwishima no kumva baruhutse kuko muri kamere yabo ntibakunda kubona inshuti zabo cyangwa abo mu miryango yabo bashyamiranye.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Xxx U1 week ago
    Ubusobanurobwa, ba Fulgence





Inyarwanda BACKGROUND