RFL
Kigali

Drake yatsindiye asaga Miliyari n'igice Frw mu mikino y'amahirwe

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:14/04/2024 19:35
0


Umunya-Canada utajya ahirwa no gutega, yagaragaje ko yongeye kujya mu mikino y’amahirwe atega ko Pereira Alex aza kwivugana Hill Jamahal mu mukino w’iteramakofi.



Umuraperi Aubrey Drake Graham w’imyaka 37 ukomoka mu gihugu cya Canada wamamaye ku mazina ya Drake, amaze kubera inzozi mbi abakinnyi aho bava bakagera hose.

Uyu muhanzi uri mu bakunzwe kuri iyi Si ndetse akaba akunze gufasha abantu bituma akomeza kwigwizaho igikundiro ku  bantu bakunda kumva umuziki, niko abakinnyi n’abafana benshi batajya bamwiyumvamo ndetse bakavuga ko atera umwaku kubera ko iyo akunze kuvuga ko ikipe itsinda birangira itsinzwe.

Kuri uyu wa Gatandatu, Drake yagaragaje ko yongeye kwinjira muri gahunda ye yo gutega byumwihariko mu mikino y’iteramakofi idakunze kumuhira habe na gato.

Drake yateze ko Pereira Alex wari ukubiye 1.77 aza kwivugana Hill Jamahal ashyiraho amafaranga $675,000,000 ubwo ni ukuvuga arenga Miliyoni 800 Frw akaba yari kuza gutsindira $1,194,750,000.

Uyu mukino wabaye saa kumi za mugitondo, warangiye Pereira Alex  wari washyiriweho amafaranga na Drake atsinze Hill Jamahal bihesha Drake gutsindira $1,194,750,000.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND