RFL
Kigali

Diogo Dalot yahumurije abakunzi ba Manchester United

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:14/04/2024 19:11
0


Umunya Portugal ukina inyuma ku ruhande rw'iburyo muri Manchester United, yahumurije abafana bayo, avuga ko muri uyu mwaka bafite amahirwe yo gutwara FA Cup.



Manchester United ikomeje kwitwara nabi mu mikino ya Shampiyona ya English Premier League. Ibyo abakinnyi ba Manchester United basa naho bamaze kubyakira, ahubwo umutima bakaba barawushyize ku gikombe cya FA Cup.

Ibyo kuba Manchester Manchester United ihanze amaso FA Cup, byashimangiwe na myugariro wayo Diogo Dalot ukomoka muri Portugal.

Manchester United isa naho yamaze gutakaza icyizere muri English Premier League, imaze gukina imikino ine yose muri Shampiyona itazi uko amanota atatu asa. Umukino iheruka gukina ni uwo yanganyije na Bournemouth ibitego bibiri kuri bibiri ku wa Gatandatu. 

Ku itariki 21 Mata, Manchester United izamanuka mu kibuga  mu mukino wa kimwe cya kabiri cya FA Cup, ubwo izaba icakirana na Coventry Ciy. Abakinnyi ba Manchester united, bakaniye ko iki gikombe cyo kitazabaca mu myanya y'intoki. 

Diogo Dalot uri ku isonga mu bakinnyi bakaniye FA Cup yagize ati " Byanze bikunze tugomba kwishakamo imbaraga zo kuzamura urwego, kuko ikipe yacu ntabwo imeze neza. 

" Bigaragara ko twamaze gusigara, no kugira ngo tuzatsindire imyanya myiza biragoranye. Gusa haracyari andi amahirwe tugomba kwitaho. 

"Tugomba kwicara nk'ikipe tukarebera hamwe amakosa atuma ikipe yacu itsindwa, kugira ngo duhamye ko mu myaka izaza tuzatwara ibikombe bikomeye, tugomba guhera kuri FA Cup uyu mwaka kuko nicyo kituri mu biganza.


Myugariro wa Manchester United Diogo Dalot yahumurije abafana bayo, avuga ko muri uyu mwaka bagomba kwegukana FA Cup 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND