RFL
Kigali

Kwibuka30: IBUKA yashimye Comfort My People Ministry yeretse urukundo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:11/04/2024 18:06
0


Umuryango uharanira inyungu z'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA, washimiye umuryango w'ivugabutumwa Comfort My People Ministries wahaye ubufasha abatishoboye bo mu Murenge wa Karama muri Kamonyi, barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.



Comfort My People Ministries yashinzwe ndetse iyoborwa na Pastor Willy Rumenera, usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa Teen Challenge Rwanda (National Director Rwanda) akaba n’Umuyobozi wa Teen Challenge mu Karere ka Afrika y’Iburasirazuba (East Africa Regional Detector). Teen Challenge izwiho gufasha urubyiruko kuva mu biyobyabwenge.

Mu rwego rwo kwifatanya n'Isi yose muri iyi minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu wa 10 Mata 2024 Comfort My People Ministry yifatanyije n'imiryango 30 y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bo mu Murenge wa Karama, mu Karere ka Kamonyi, ihembura Roho n'Ubugingo bw'abiganjemo intwaza.

Iyi miryango itishoboye yahawe amafunguro inaganirizwa ijambo ry'Imana hagendewe ku mvugo ikunze gukoreshwa igira iti: "Roho Nzima mu Mubiri Muzima". Ni igikorwa cyakoze ku mitima ya benshi na cyane ko abatuye muri Karama bavuga ko ari ubwa mbere bari babonye umuryango utari uwa Leta uza gutanga ubufasha ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Donatile Nyiramakuba wafashe ijambo nk'uhagarariye iyi miryango 30, yashimiye byimazeyo uyu muryango. Ati: "Twishimiye cyane iki gikorwa cyakozwe n'umuryango Comfort My People. Niba mwarebye mu maso yacu wabonaga ko hakeye dore ko ari ubwa mbere imiryango itegamiye kuri leta iza kudufata mu mugongo igihe nk'iki."

Yavuzeko ibi bishimangiye ubugwaneza beretswe n'uyu muryango mu gihe cy'Ubudaheranwa mu kwezi kwa 10 mu 2023 aho uyu muryango wababaye hafi ugashakira aho kuba umwe mu ntwaza witwa Speciose. Yasabye uyu muryango kuzabategurira umunsi wihariye w'amasengesho kugira ngo barusheho gusabana no kwiyunga n'Imana.

Pastor Willy Rumenera uyobora Comfort My People Ministry, yahumurije imiryango yabuze ababo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ababwira ko nk'uko Imana yazuye Lazaro, izabazurira ababo bazize akarengane. Yavuze kandi ko afite icyizere ko inzirakarengane zose zishwe muri Jesoside yakorewe Abatutsi zizira uko zaremwe n'Imana zizajya mu ijuru.

Yashimiye ababafashije bose kugira ngo babashe gufasha aba batishoboye. Ati "Mu by'ukuri turishimye cyane ku bw'iki gikorwa twakoze ku bufatanye n'ubuyobozi bw'umurenge wa Murama". Yavuze ko yatunguwe n'uburyo iyi miryango yagaragaje inyota yo kumva ijambo ry'Imana anashimangira ko uyu muryango utazahwema gufata mu mugongo iyi imiryango.

Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Karama, Nsabimana Fabien, yavuze ko "Niba abacu bapfuye muri Mata 1994 baragiye mu ijuru, twebwe dufite umukoro ukomeye kuri twe barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi". Yasabye buri wese guharanira kuzasanga mu ijuru ababo baritashye, yibutsa buri wese kuba umugwaneza.

Yavuze ko kuba Comfort My People yaratoranyije gufasha no guhumuriza abatuye mu Murenge wa Karama ari igikorwa cyo gushimwa na cyane ko "muri ibi bihe ntibiba byoroshye aho abarokotse Jenoside bongera gusubira muri bya bihe bahozemo, n'ubwo hashize imyaka 30 ariko barongera bakisanga muri bya bihe bikabagaruramo ihungabana."

Nsabimana yongeyeho ko Umuryango wa Comfort My People Ministry watumye imiryango itegamiye kuri Leta yongererwa kugirirwa icyizere n'abanyarwanda nyuma yo kugitakarizwa bitewe n'uruhare imyinshi muri yo yagize muri Jenoside igatererana Abatutsi.

Mu izina ry'umuyobozi bw'Umurenge wa Karama, Bwana Alfred Rushirabwoba ushinzwe Imibereho myiza muri uyu murenge yashimiye uyu muryango waje kwifatanya nabo ukagenera ubufasha undetse ugahumuriza abarokose Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye inzirakarengane zisaga Miliyoni imwe mu minsi 100.


Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Karama, Bwana Nsabimana Fabien


Umuyobozi Mukuru wa Comfort My People Ministry, Pastor Willy Rumenera 

Bashimiye Comfort My People yabahumurije ikabaha n'ubufasha muri ibi bihe byo #Kwibuka30






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND