Umukobwa yatashywe n’agahinda nyuma yo kumenya ko umuhungu yihebeye bamaze igihe bakundana, yaje gukunda umuvandimwe we bavukana, bahujwe n’urubuga ruhuza abashaka abakunzi ruzwi nka “Tinder”.
Uyu mukobwa yagize agahinda kenshi amaze kuvumbura
iby’umubano wabo w’ibanga, nyuma yuko yicaje umuvandimwe we akamubwira byinshi
ku muhungu yihebeye witwa Kim.
Uyu mukobwa yasobanuye uyu musore nk’umuntu udasanzwe wari warakoze ku byiyumviro bye, ndetse akamukunda yaratawe n’umugore
wamusigiye abana babiri nyamara agakomeza kubarera.
Ubwo yaganiraga n’uyu mugabo urera abana babiri,
yamubwiye ko akeneye umukunzi umumara agahinda ndetse akamukundira umuryango
bakazabana ubudatana.
Ibi byatumye uyu mukobwa ava mu bye, yiyemeza kuba
hafi y’uyu mugabo ukora cyane kugira ngo atunge abana be bakiri bato. Gusa ubwo
bakundanaga yasanze ari umugabo mwiza wakwita ku rugo bituma amusarira.
Ati “Gutungurwa byambayeho ubwo nabonaga terefoni
ye ihamagaye iya mukuru wanjye mbona ifoto ye muri terefoni ye bituma mwitaba. Ubwo
namubazaga niba amukunda yambwiye ko bahuriye kuri Tinder, mubajije impamvu akoresha urubuga rwa Tinder kandi
ndi umukunzi we ahita amboroka”.
"Nahise muhamagara numva telefoni ye yavuyeho, namwandikira nkabona message itagenda menya ko yadutendetse. Natinye kubwira umuvandimwe wanjye ko namenye ibyabo".
Nk'uko tubicyesha The Mirror, uyu mukobwa utatangajwe amazina akomeza agira ati "Rimwe na rimwe ndenganya umuvandimwe wanjye ko ariwe watwiciye umubano kuko yari azi ko mukunda ariko ngatinya kumuganiriza."
Asoza agira ati "Ndasaba abantu ko bangira inama kuko ndababaye,
sintuje, kandi umutima wanjye wari waramaze kumuhitamo no kwitegura kuzamubera
umugore w’isezerano tukaba akaramata."
TANGA IGITECYEREZO