RFL
Kigali

Etienne Nkuru n'umugore we bakoreye ibiruhuko by'agatangaza muri Cuba banakebura ababikerensa-AMAFOTO

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:4/04/2024 11:58
0


Umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Etienne Nkuru utuye muri Canada, we n'umugore we bagiriye ibihe byiza mu biruhuko ngarukamwaka bakoreye mu gihugu cya Cuba ku mugabane wa Amerika.



Etienne na Alice bamaze iminsi muri Cuba mu biruhuko byababereye amata n'ubuki, bakaba barabije ejo kuwa Gatatu tarik 03 Mata 2024. Bari basohokeye Mu Majepfo y'America muri Cuba, "twahahisemo kubera ari heza kandi ari igihugu gifite umutekano ukwiriye".

Aganira na inyaRwanda, Etienne Nkuru yavuze ko nta mpamvu ikomeye yihariye yatumye bajya mu biruhuko, "gusa ni gahunda twihanye ubwacu dukwiye kuzaza dufata ikiruhuko ku mwaka tukaruhuka bihagije tukagira umwanya biruta kuba murugo no mu kazi ibihe cyose."

Ku bantu bakeretsa ibiruhuko cyangwa batabiha agaciro bikwiriye, yavuze ko umuntu udaha agaciro gusohoka "sinzi uko yaba ateye muri we rwose". Yunzemo ati "Gusohoka ni byiza mu buzima bidufasha kwitekerezaho no gutekereza ku yindi migambi y'ubuzima bwawe".

Uretse kuba gusohoka ari ingenzi ku migambi uba urimo gutegura, yavuze ko "cyane cyane muri Family ni akarusho musangira ibitekerezo mukagira umwanya munini wo kuganira. Mu gihe ufite ubushobozi ni byiza gufata umwanya wo kuruhuka hamwe n'umuryango wawe".

Uyu muramyi avuga ko bahisemo gusohokera muri Cuba kuko ari igihugu cyiza, gifite abantu beza bakundana bafite isuku, umutekano no kubahana. Avuga ko umugore we yasazwe n'ibyishimo, ati "Yakunze cyane 'Weather' yaho n'ibikorwa byaho." Nkuru yanateguje indirimbo nshya "kuko niyo gahunda rwose".

Etienne Nkuru yatangiye umuziki aririmba muri korali, icyo gihe akaba yari umuyobozi w'indirimbo agituye muri Afrika. Nyuma yaje kwimukira muri Canada, amaze gutandukana n'itsinda yaririmbagamo ntabwo byamworoheye kubikomeza kabone n'ubwo yabikundaga cyane. Ntibyamworoheye kuko yari wenyine mu gihe mbere yaririmbagana n'abandi.

Mu 2018 ni bwo yumvise ijwi ry'Imana rimubwira ko agomba gutangira kuririmba ku giti cye. Ati "Ni cyo gihe numvise ijwi rimbwira ko ngomba gutangira gukorera Imana kandi mbinyujije mu ndirimbo, mfata igihe ndasenga cyane mbaza Imana kuko nabonaga bitoroshe gukora ku giti cyanjye". Ubu amaze gukora indirimbo zigera kuri 20 kandi zarakunzwe cyane.

Mu 2018 ni bwo yakoze igitaramo cy'amateka, cyitabiriwe n'abantu benshi cyane, ibintu byamushimishije bikomeye ndetse bimwongeramo imbaraga nyinshi zo gukorera Imana. Ati "Ni cyo gihe nashyize album ya mbere hanze nise 'Ndarinzwe' yari igizwe n'indirimbo icumi".

Tariki ya 01 Nyakanga 2021 ni bwo Etienne Nkuru n'umugore we Alice Uwamahoro bibarutse imfura yabo y'umuhungu. Ni nyuma y'uko barushinze tariki 15/08/2020 mu birori byabereye muri Canada. Etienne Nkuru avuga ko atabona aho ahera avuga amashimwe ari mu mutima we kubera ibitangaza Imana yabakoreye mu bukwe bwe.


Etienne Nkuru na Alice bakuye ibyishimo bisendereye muri Cuba

Baguwe neza n'ikirere cya Cuba banaboneraho gusaba abandi bose by'umwihariko abashakanye kujya bafata akanya ko gusohoka

Etienne na Alice barushinze mu 2021, urugo rukomeje kubabera ubuki






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND