RFL
Kigali

Kanye West yinjiye mu ntambara iri hagati ya Kendrick Lamar na Drake

Yanditswe na: Dieudonne Kubwimana
Taliki:29/03/2024 16:29
0


Umuraperi Kanye West uri mu bakomeye mu muziki w'Isi nawe yinjiye mu ntambara y'amagambo iri hagati ya Drake ndetse na Kendrick Lamar, bari guterana amagambo buri umwe akaba ari kuvuga ko ari we urenze kurusha undi.



Tubibutse ko kuri ubu imwe mu nkuru ziri kuvugwaho cyane mu bitangazamakuru by'imyidagaduro ku Isi, ni intambara ikomeye iri hagati y'abaraperi bakomeye aribo; Kendrick Lamar, Drake ndetse na J. Cole, bikaba byaratangiye ubwo uwitwa Kendrick Lamar yabatsagaho umuriro avuga ko ariwe ubarenze bose muri iki kibuga.

Kuri iyi nshuro uwitwa Kanye West (Ye) uzwiho kutajya aripfana na gato, yaje abakorogoshora mu bwonko abibutsa ko ibyo bigira byose akiri umwami w'inyana ya Rap, bityo ko ibyo bari kwigira byose bari gukinira mu bwami bwe.

Kanye West yagize ati "Abantu bose barabizi ko mukiri abana muri aka gakino, sinzi ibyo muri gupfa buri umwe avuga ko arenze muri iki kibuga. Abantu bose barabizi ko aho twahuriye hose yaba mu marushanwa cyangwa se mu bitaramo, hose nabakubitaga inshuro, icyaba cyiza rero ni uko mwakwituriza kuko muri gukinira mu bwami bwange kandi sinabareka mukomeza gutyo".

Kanye West yakomeje abibutsa ko ariwe muntu wa mbere wakoze ibitarakorwa muri iki kibuga. Yagize ati: "Ninjye muntu wenyine wabashije kongera gusubira ku mwanya wa mbere nyuma yo gusenywa n'abantu kandi nkabikora nta wundi muntu ubimfashijemo, ninge gihangange cyonyine muri iki kibuga".

Kanye West yihenuye kuri aba bahanzi nyuma yuko aherutse gushyira hanze Album yise 'Vultures' yafatanyije na Ty Dolla Sign, ariko kuri ubu ikaba ikomeje kwandika amateka ku mbuga zitandukanye zicururizwaho imiziki, ibi akaba abikoze nyuma y'igihe yari amaze afungirwa amazi n'umuriro (mbese yari nyakamwe bitewe n'imyitwarire yari imaze iminsi imuranga).



Kanye West yinjiye mu ntambara iri hagati ya Kendick Lamar na Drake


Kanye West


Drake


Kendrick Lamar


Kendrick Lamar, Drake na J. Cole bari mu ntambara aho buri umwe ari kuvuga ko arenze mugenzi we






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND