RFL
Kigali

Abarimo Phil Peter bagiye guhurira mu gitaramo cyo kwakira Cycy Beauty i Kigali

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:29/03/2024 13:40
0


Umukobwa w’ikimero uri mu bagezweho ku mbuga nkoranyambaga, Cycy Beauty uherutse guhura n’umuhanzi ukomoka muri Nigeria, Spyro, yateguye ikirori cyo kumwakira mu Rwanda.



Umunyamideli Uwimbabazi Cynthia [Cycy Beauty] wigeze kuvugwa mu rukundo n’umuhanzi Platin P mu myaka yatambutse, agiye gukorerwa igitaramo cyo kumwakira mu Rwanda kizaba uyu wa Gatandatu tariki 30 Werurwe 2024, kikabera kicukiro ahazwi nka The Green Lounge.

Mu minsi ishize, umuhanzi  Oludipe Oluwasanmi David umaze kwamamara nka Spyro uri mu bakunzwe muri Nigeria yashyize ku rubuga rwa Instagram yahuye ndetse yishimanye n’uyu mukobwa ufite uburanga bukurura benshi ku mbuga nkoranyambaga, bari kubyina indirimbo y’uyu muhanzi yakunzwe n’abatari bacye ‘Who’s Your Guy’ yasubiranyemo na Tiwa Savage.

Uyu mukobwa kuri ubu umenyerewe mu gutegura no kuyobora ibirori binyuranye mu bihugu bitandukanye, yahuriye na Spyro mu gitaramo aheruka gutegura cyabaye ku wa 12 Werurwe 2023, bashyira hanze amashusho bigaragara ko bahuje urugwiro.

Mu kiganiro inyaRwanda yagiranye na Cycy yagize ati: “Twahuriye mu gitaramo turamenyana, turibwirana, duhitamo gufata amashusho tubyina iriya ndirimbo ye igezweho cyane.”

Akomeza avuga uko yamubonye ati: “Ni umuntu ucishije macye cyane, ukunda Imana no gusenga, yubaha buri umwe ntabwo yishyira hejuru.”

Urugendo rwo kwiga ubukerarugendo rwabanjirijwe no gushyira ingufu mu bijyanye n’imideli, biturutse ku nshuti biganye mu mashuri bamubwiraga ko aberwa n’amafoto, ko adakwiye gupfukirana impano ye.

Nawe avuga ko iyo yirebaga yabonaga ko ari ‘mwiza’, byatumaga amafoto ashyira ku mbuga nkoranyambaga akundwa n’abantu benshi bigatuma yumva arushijeho gukunda ibyo kumurika imideli.

Ati “Babimbwiye ndi mu mashuri kwakundi muba mukora nk’ibirori ku ishuri ukerekana imideli ugatumbuka koko! Amafoto yaza nkabona ni meza cyane.”

Yemera ko ari ‘Slay Queen’ ariko agatanga igisobanuro gitandukanye n’icyo abantu basanzwe bazi. Ati “Ni umuntu ushobora gukora ikintu abantu bose bakakibona. Ugatwika nyine! Ni ugukora ikintu utitangira. Kuba ugaragara neza, ujya mu bantu ukabona ni byiza, ugasabana. Kuko abakobwa bose ni aba slay queens.”

Uwimbabazi yabwiye InyaRwanda ko yakundanye n’umuhanzi Platini mu gihe cy’amezi atandatu ariko urukundo ntirwakomera.

Mu mwaka wa 2017 ni bwo itsinda rya Dream Boys ryegukanye Primus Guma Guma Super Stars. Ubwo bari mu bitaramo by’iri rushanwa i Gisenyi, ni bwo hasohotse ifoto ya Platini ari kumwe na Uwimbabazi.

Icyo gihe ibitangazamakuru byanditse ko urukundo rugeze aharyoshye. Ni ibintu Cycy asobanura ko byatumye agira ubwoba mu buzima bwe, kuko bwari ubwa mbere yisanze mu itangazamakuru nk’umukobwa wari ugisoza amashuri ye yisumbuye.

Yagize ati “Platini twarakundanye ariko ntabwo byari ibintu birebire. Ntabwo hashize igihe kinini. Ni nka amezi atanu cyangwa atandatu, ntabwo byatinze.”

Cycy Beauty avuga ko ubuzima bwe ari umuziki bituma iyo ari kumva indirimbo yuzura amarangamutima akayibyina mu buryo bujyanisha neza n’imiterere yayo, ndetse akabikora agamije kugira ngo ashimishe imbaga.

Cycy Beauty, umaze kubaka izina mu myidagaduro nyarwanda, yabaye Miss Planet International Rwanda ndetse yanagiye yifashishwa mu mashusho y’indirimbo zitandukanye, zirimo iz’abahanzi bafite amazina akomeye nka Meddy na Platini.


Cycy Beuty yateguriwe ibirori byo kumwakira mu Rwanda


Ni umwe mu nkumi z'ikimero zikurura benshi ku mbuga nkoranyambaga




Aherutse guhura na Spyro ukunzwe cyane muri Nigeria


Iki gitaramo cye kirayoborwa n'abarimo Phil Peter


Asanzwe ari umushyushyarugamba ukomeye hano mu Rwanda


Iki gitaramo kizaba ejo kuwa Gatandatu kuri The Green Lounge





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND