RFL
Kigali

Beyoncé yahurije ibyamamare n'umwana we kuri 'Album' ye nshya

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:29/03/2024 11:34
0


Icyamamarekazi mu muziki, Beyoncé, yamaze gushyira hanze Album ye yari yitezwe na benshi ikoze mu njyana ya 'Country' yise 'Cowboy Carter' yahurijeho ibyamamare bitandukanye nka Dolly Parton, Willie Nelson, Miley Cyrus, hamwe n'umukobwa we Rumi Carter.



Nk'uko yaramaze igihe abiteguza ko azamurika umuzingo mushya yise 'Cowboy Carter' ku itariki 29 Werurwe, Beyonce ntiyatengushye abafana be dore ko mu masaha abiri ashize aribwo yawumuritse kumugaragaro, anatungurana ashyizeho indirimbo ihimbaza Imana yise 'Amen'.

Iyi ni umuzingo wihariye yakoze mu njyana ya 'Country Music' yise 'Cowboy Carter' ugizwe n'indirimbo 27. Izina ry'uyu muzingo rifite igisobanuro cyihariye kuko harimo n'izina rye 'Carter' yongereweho mu 2008 ubwo yarushingaga n'umugabo we Jay Z usanzwe witwa Shawn Carter.

Beyonce yasohoye album nshya yise 'Cowboy Carter'

Beyonce yatangiye kuyitegura kuva mu 2026 ikaba igizwe n'indirimbo 27

Izina Carter n'iry'umuryango we ndetse Beyonce aherutse gushyiraha hanze ubutumwa burebure busobanura inzira itoroshye yanyuzemo atunganya iyi album. Izina 'Cowboy' risanzwe rizwiho abantu bakundana injyana ya Country banafite imyambarire yihariye ijyanirana n'ingofero nini, ngo yarihaye iri album kuko aba 'Cowboy' benshi babarizwa i Texas aho akomoka.

Iyi album 'Cowboy Carter' Beyonce yatangiye kuyitunganya mu 2016 ndetse ngo yashakaga no kuyishyira hanze mbere y'uko asohora iyo aherutse yitwa 'Renaissance'. Byumwihariko ngo yayishyize mu njyana ya 'Country' ngo yibutse abantu ko iyi njyana yazanywe n'abirabura nubwo ikunze gukorwa n'abazungu cyane.

Uyu muzingo yawukoze agamije kwibutsa abantu ko injyana ya 'Country Music' yazanywe n'abirabura

Kuri iyi album Beyonce yiyambaje ibyamamare bitandukanye byumwihariko yakoranye n'abahanzi b'abanyabigwi muri 'Country Music' barimo Willie Nelson, Dolly Parton, Miley Cyrus. Yanifashishije abaraperi barimo Post Malone, Willie Jones, Shaboozey hamwe na Tanner Adell.

Beyonce yitabaje umunyabigwi Willie Nelson w'imyaka 90 bakorana indirimbo bise 'Smoke Hour' ya gatandatu kuri iyi album

Nk'uko Beyonce yakoranye indirimbo n'imfura ye Blue Ivy Carter yitwa 'Brown Skin Girl' yanabahesheje igihembo cya 'Grammy'. Kuri iyi album noneho yakoranye n'umukobwa we wa kabiri witwa Rumi Carter w'imyaka 6 aho bakoranye indirimbo bise 'Protector'.

Beyonce kandi yafatanije n'umukobwa we Rumi bakorana indirimbo bise 'Protector' yasohotse kuri iyi album






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND