RFL
Kigali

Rufonsina na Jojo Breezy mu bahawe ibihembo mu birori byo kwizihiza Umunsi w’Ubusizi n’Ikinamico

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:28/03/2024 21:38
1


Abahanzi Nserukarubuga mu ngeri zinyuranye zirimo Ikinamico, Urwenya, Ubusizi ndetse n’Imbyino zigezweho barimo Rufonsina na Jojo Breezy, bahawe ibihembo mu iserukiramuco “Rwanda Arts Performing Arts 2024” mu birori byo kwizihiza Umunsi mpuzamahanga w'Ubusizi n’Ikinamico.



Ibi birori byabaye kuwa Gatatu taliki 27 Werurwe 2024 mu Karere ka Huye mu Ntara y'Amajyepfo. Byagombaga kuba taliki 21 ku munsi mpuzamahanga w'Ubusizi, ariko bihuzwa n'uw'Ikinamico usanzwe wizihizwi uyu munsi taliki 27 Werurwe.

Ibirori byatangiriye mu Murenge wa Karama ahazwi nko ku Ntebe y'Abasizi, ahahoze intebe y'Abasizi ku musozi wa Gacurabwenge aho abakurambere mu busizi bajyaga mu gihe bashaka gukora mu nganzo.

Aha ku Ntebe y'Abasizi, abaturage bishimiye ibyamamare bitandukanye byo mu buhanzi bw'ikinamico birimo abazwi ku mazina ya 'Intare y'Ingore', 'Rangwida' na Shyaka wo mu Runana, 'Maribori' wo muri Musekeweya, Tuyishime Jadon Fils wo mu Nkera Nyarwanda n'Indamutsa za RBA ndetse n'abandi basuhuje abaturage bo mu murenge wa Karama bari bahateraniye.

Nyuma yo kuva i Karama ibirori byakomereje mu Ngorondangamurage ya Huye ahagana saa moya z'umugoroba.  

Umuyobozi w'Inteko y'Umuco, Ambasaderi Robert Masozera yashimiye ndetse anifuriza abari bitabiriye umunsi mwiza mpuzamahanga w'Ubusizi n'Umuco agira ati: "Ndangira ngo mbashimire cyane ariko mbifurize umunsi mwiza mpuzamahanga w’ubusizu n'ikinamico. 

Ubwo rero inteko y’umuco twishimiye kubakira hano muri iyi Ngoro yamateka y’imibereho y’Abayanyarwanda. Ubusizi n’ikinamico ni ingeri z’ubuhanzi ni ingeri z’ubuvanganzo by’umwihariko twe dukunda cyane mu nteko y’umuco kubera ko usanga ari ingeri zijyanye n’ibyifuzo dufite byo kuvoma mu muco, kuvoma mu murage n’amateka".

Yavuze ko hari ibibazo bahura nabyo by'ukuntu ubuhanzi butera imbere ariko bukagendana n'Isi igezweho bigatuma umuco usigara. Ati: "Bimwe mu bibazo duhura nabyo, hari ubuhanzi dufite bugenda butera imbere ariko wareba neza ugasanga ni bwabuhanzi burimo buragendana n’Isi igezweho. 

Wa muvuduko uriho ukabona n’ubundi kuvoma mu murage n’umuco Nyarwanda biragenda buhoro ahubwo ukabona gutira imico yo hanze aribyo byihuta. 

Niyo mpamvu mu nteko y’Umuco, mu bukangurambaga dukora, ntabwo duhwema kwibutsa cyane cyane abahanzi bakiri bato kujya bibuka kuvoma mu murage ariko kubera ko n’ubundi umurage n’umuco ari ikintu kigenda gikura nabyo ni byiza kugenda umuntu atira no hanze no kwihangira ibijyanye n’umwimerere wacu".

Ambasaderi Robert Masozera yakomeje avuga ko ubuhanzi buvura ndetse mu mateka bukaba bwaratabaye mu rugamba rwo kwibohora aho urubyiruko rwabaga mu buhunzi rugatangira gufata imico y’ibindi bihugu ariko ababyeyi babibonye mu kintu bifashishije cyane hakab harimo ikinamico kugira ngo bongere babakundishe u Rwanda. 

Yanavuze ko kandi mu rwego rwo guha ubuhanzi agaciro hari minisiteri ibushinzwe icyo kikaba ari ikimenyetso ndetse anavuga ko mubuhanzi usanga ibibazo bahura nabyo ari bimwe cyane cyane ibyamikoro ariko bikaba bimaze kugaragara bityo Minisiteri ikaba ifite gahunda yo kuzagenda ibikemura. 

Nyuma hahise hatangira gutangwa ibihembo ku bahize abandi mu byiciro bitandukanye;

Abegukanye ibihembo mu bwoko bw'urwenya bwa Stand up comedy, mu bakobwa ni Kaduhire Ernestine naho mu bagabo ni Mpazimpaka Japhet.

Igihembo cy'Umunyarwenya ukizamuka cyahawe ni Ndihokubwayo Jean Bosco.

Abahize abandi mu rwenya rusanzwe, mu bagore ni Uwimpundu Sandrine uzwi nka Rufonsina. N'amarangamutima menshi yavuze ko yishimiye ko yegukanye igihembo cya 3,ashimira abamushyigikiye anavuga ko iyo umuntu akora nta shimirwe acika intege ariko akaba agiye gukora birushijeho.

Mu bagabo cyegukanwe na Nkumdabose Emmanuel 

Abegukanye ibihembo mu mbyino zigezweho, mu cyiciro cy'Itsinda cyegukanwe na Incredible Kids Academy,mu bakobwa cyegukanwa na Uwimana Shakira naho mu bagabo ni Joseph Murego uzwi nka Jojo Breezy mu gihe  Uwa Divine yegukanye icy'umubyinnyi ubikunda ndetse akaba anabimazemo igihe.

Mu cyiciro cy'abasizi, Umusizikazi wahize abandi ni Kibasumba Confiance naho Umusizi ni Tuyisenge Olivier mu gihe Igihembo cy'umusisikazi ubikunda ndetse akaba anabimazemo igihe cyahawe Maniraguha Carine.

Mu bakina ikinamico za Radiyo, mu bakobwa cyegukanwe na Ingabire Mimi Marthe wamamaye nka Maribori muri Musekeweya naho mu bagabo ni Twagirayezu Evaritse.

Muri rusange Uwimana Shakira wari wegukanye n'ubundi icy'umubyinnyi mwiza mu bakobwa niwe watwaye icyuwakunzwe n'abafana kurusha abandi.

Ibi Ibihembo byatanzwe hashingiwe ku manota 50% yatanzwe n’Akanama Nkemurampaka na 50% yavuye mu majwi y’abatoye haba kuri Internet ndetse n'akoresheje ubutumwa bugufi.

Abegukanye ibihembo

Maniraguha Carine wahawe igihembo cy'umusizikazi ubimazemo igihe kandi abikunda

Twagirayezu Evaritse yegukanye igihembo cy'umukinnyi mwiza w'ikinamico za Radiyo mu bagabo


Tuyisenge Olivier niwe wegukanye igihembo cy'umusizi mwiza kurusha abandi 


Uwimana Shakira yegukanye igihembo cy'umubyinnyi mwiza mu bakobwa ndetse akanegukana icy'uwakunzwe n'abafana 


Uwa Divine yegukanye igihembo cy'umubyinnyi ubikunda ndetse unabimazemo igihe


Joseph Murego uzwi nka Jojo Breezy niwe wegukanye igihembo cy'umubyinnyi mwiza mu bagabo kurusha abandi 


Ingabire Mimi Marthe wamamaye nka Maribori niwe wegukanye igihembo cy'umukinnyi mwiza mu bagore m ikinanico zo kuri Radiyo 

Ndihokubwayo Jean Bosco yahawe igihembo cy'umunyarwenya ukizamuka

Ni ibirori byari biryoheye ijisho ndetse nta rungu ryahabarizwaga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nsekanabo Claude 4 weeks ago
    Nukuri pee Baribabikwiye Kbs.





Inyarwanda BACKGROUND