RFL
Kigali

Bull Dogg na Riderman bahurijwe mu gitaramo 'Hip Hop Experience' kizabera i Rubavu

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:28/03/2024 12:53
0


Abaraperi babiri bakomeye mu Rwanda, aribo Bull Dogg na Riderman, bahurijwe mu gitaramo cyiswe 'Hip Hop Experience' kizabera i Rubavu muri Nirvana Heights Beach kuri uyu wa Gatanu.



Mu gihe imyiteguro isoza ukwezi kwa Werurwe igeze kure irimo n'ibitaramo bitandukanye birimo n'ibya Pasika yahuriranye n'impera z'icyumweru, yatumye Weekend iba ndede dore ko kuva ku wa Gatanu Mutagatifu kugeza ku wa Mbere ukurikira Pasika ari iminsi y'ikiruhuko.

Benshi bamaze kubimenyera ko iyo habonetse 'Weekend' imeze gutyo hategurwa ibirori n'ibitaramo bitandukanye bishyize imbere gususurutsa abakunzi b'umuziki n'imyidagaduro muri rusange. 

Abakunzi b'injyana ya Hip Hop dore ko ari benshi batekerejweho, byumwihariko abatuye i Rubavu izanzwe izwiho kugira abafana benshi b'iyi njyana, bibutswe bategurirwa igitaramo cyiswe 'Hip Hop Experience' kizabafasha kwizihiza iyi Weekend ndende banishimana n'abaraperi bakunda aribo Bull Dogg na Riderman.

Igitaramo 'Hip Hop Experience' cyahurijwemo Bull Dogg na Riderman

Ndayishimiye Bertrand wamamaye nka Bull Dogg na Gatsinzi Emery uzwi cyane nka Rider Man, bari mubaraperi bahagaze neza mu Rwanda ndetse banamaze imyaka irenga 15 bikoreye iyi njyana ku bitugu dore ko ari nabo bagize uruhare mu kuyizamura mu Rwanda.

Aba baraperi bombi bakunzwe nibo bahurijwe mu gitaramo 'Hip Hop Experience' cyateguwe na DJ Senshi.

Aba baraperi bitezweho guha ibyishimo abanya-Rubavu basanzwe bakunda injyana ya Hip Hop

Bull Dogg na Riderman abaraperi bakunzwe muri iki gihe banafite amateka akomeye mu njyana ya Hip Hop mu Rwanda, bitezweho guha abanya-Rubavu ibyishimo bisendereye banabafasha gusoza Werurwe banabinjiza mu munsi mukuru wa Pasika.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND