RFL
Kigali

Burna Boy yanditse amateka mashya kuri Spotify

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:28/03/2024 12:04
1


Umuhanzi w'icyamamare, Burna Boy, yanditse amateka mashya ku rubuga rwa 'Spotify', nyuma yo kuba umuhanzi nyafurika wa mbere ufite 'Album' 3 zifite abantu Miliyoni 400 bamaze kuzumva.



Damini Ogulu umuhanzi akaba n'umwanditsi w'indirimbo wamamaye nka Burna Boy mu muziki, umwe mubahanzi bakomeye muri Nigeria, yongeye kwandika amateka ku rubuga rwa 'Spotify' ruri muza mbere zigezweho ku Isi mu gucuruza umuziki no kuwumenyekanisha.

Burna Boy kugeza ubu niwe muhanzi nyafurika wa mbere ubashije kugira 'Album' 3 zose zifite abantu miliyoni 400 bamaze kuzumva kuri Spotify. Album ye ya mbere yabikoze ni 'African Giant' yasohoye mu 2019 yanamuhesheje igihembo cya Grammy Award.

Burna Boy yabaye umuhanzi nyafurika wa mbere ugize 'Album 3' zumvishwe n'abantu miliyoni 400 kuri Spotify

Indi album ya kabiri yujuje abantu miliyoni 400 bamaze kuyumva yose ni 'Love, Damini' yasohoye mu 2022, yaririho indirimbo nka 'Common Person', 'It's Plenty' zakunzwe n'abatari bacye.

Magingo aya album 'I Told Them' yasohoye mu 2023 niyo imufashije guca aka gahigo ko kugira album 3 zumvishwe na miliyoni 400 kuri Spotify. Iyi album ni nayo iriho indirimbo 'City Boys' yaciye ibintu ku rwego mpuzamahanga.

Ni inshuro ya mbere umuhanzi nyafurika aciye aka gahigo kuri Spotify. Burna Boy ahise ajya mu kiciro cy'abahanzi bakomeye nka Nicki Minaj, Ed Sheeran, Drake na Taylor Swift bafite album zaciye ibintu kuri Spotify.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gasana4 weeks ago
    Turamunezerewe Cyn umuhungu





Inyarwanda BACKGROUND