RFL
Kigali

Urugendo rw’imyaka 16 y’urukundo rwa Jose Chameleone na Daniella Atim bamaze gutandukana

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:28/03/2024 10:59
0


Imyaka yari ibaye 16 Jose Chameleone na Daniella Mayanja bafitanye abana batanu biyemeje kubana, nyamara ubu byamaze kurangira buri umwe afata inzira ku mpamvu z’imyitwarire idahwitse y’uyu muhanzi nk'uko bombi babyemeranije.



Mbere y'uko aba bombi batangira kubana, Atim yanyuze mu bigeragezo mu buryo bw’urukundo Atim. Umunsi umwe Chameleone yari muri Kabowa, Atim amusaba kujya kumugurira inkoko bava aho bajya muri Wandegeya.

Bavuyeyo binyuranye n’abandi bakobwa bose uyu mugore yahise asezera byihuse kuri Chameleone agira ati: ”Mukundwa wakoze uri uw’igikundiro. Tuzabonana urabeho.”

Chameleone yumvaga hari ibirenze ibyo ahabwa byanatumye uyu mugabo ahita avuga ko atazongera kuvugisha Atim ariko nyamara yari mu rukundo ruhamye.

Chameleone yabwiraga inshuti ze ngo ni ryari ngirwa umusore ujya kugurira abantu ibyo kurya ndetse nahamagara umukobwa akanga kunyitaba.

Umunsi umwe Chameleone yari mu mujyi, Atim aramuhamagara "nakubonye waza tukabonana". Atim yashakaga ko aza akamutwara kuri Kaminuza yigagamo ya Makerere.

Kuko umukunzi wa Atim bari bateganije guhurira kuri Resitora yo mu mujyi yari yamutengushye. Gusa mu nzira nyamusore yaje guhamagara avuga ko yahageze, ariko biba ngombwa ko Atim abwira Chameleone ko agiye kureba umukunzi we mu mujyi.

Uyu muhanzi na we yavuyeho na none yafashe umwanzuro w’uko mu buzima atazongera guhura na Atim. Nyamara kwari ukwibeshya kuko bongeye kujya bahura izindi nshuro zirenze imwe bakajya bananyurana mu bindi bintu bitandukanye mbere y'uko bafata umwanzuro wo kubana.

Mu biganiro bitandukanye Chameleone yagiye atangaza byinshi ku mubano we na Atim nk'aho avuga ko uyu mukobwa atakundaga ibintu nk’igihe bigeze kujyana mu mujyi ashaka kumugurira imodoka umukobwa akayanga.

Byarangiye amusabye ko yamugurira televiziyo bagasanga nazo zihenze, Atim akamubwira ngo bajye kwa Chameleone afate imwe mu zo uyu muhanzi yari afite yahagera agafata intoya.

Chameleone kandi yavuze ko bamaze imyaka 2 bataratera akabariro kandi uyu mukobwa ashobora no kujya kuri uyu muhanzi akararayo.

Kuwa 08 Kamena 2008 ni bwo Daniella Atim na Chameleone basezeranye kubana, baza kubyarana abana batanu. Abana babo ni Abba Marcus, Alfa Joseph, Alba Shyne, Amma Christian na Xarsa Amani.

Mu busanzwe ariko Chameleone afite undi mwana w’umukobwa Ayla Mayanja yabyaranye n’umubiligi.

Hagiye humvikana amakuru atandukanye ko umubano wa Jose Chameleone na Daniella Atim utameze neza ndetse ubwo uyu mugore yizihizaga isabukuru muri 2023 yagaragaje ko yiteguye gushaka undi mugabo.

Ibi byaje nyuma kandi y’amakuru yari amaze iminsi acaracara biciye mu ijwi rya Atima avuga ko adashobora gukomeza kwihanganira kubana na Chameleone ko ubu babanye nk’abavandimwe kuko mu bijyanye n’urushako uyu muhanzi akifata nk’umwana.

Ubwo Teta Sandra yagaragazaga ihohoterwa akorera bikaba ngombwa ko byinjiramo inzego z’umutekano, Atim yabaye nk'utunga urutoki nyirabukwe amubwira ko afite kuganiriza abahungu be ku bw’imyitwarire idahwitse bafite.

Daniella Atim yagiye agaragaza ko ubusinzi n’itaha ry’amajoro ry’uyu muhanzi, byamurambiye ndetse yamusabye kuba ari byo ahitamo cyangwa agahitamo umuryango.

Atim yabonye izuba muri 1985, aza kurerwa n’umupadiri w’umunyamerika watangiye gukorera muri Uganda muri 1994. Padiri yaje kwitaba Imana muri 2016 bivugwa imitungo yose irimo amashuri, ibitaro, ibigo byo gufasha imfubyi yabisigiye Daniella Atim.

Daniella Atim mu minsi micye ishize ni bwo yasangije abantu inkuru y'uko yamaze gutandukana na Chameleone kubera ihohoterwa yari amaze imyaka 16 akorerwa.

Chameleone na we amwifuriza ibyiza avuga ko atamubereye umuntu mwiza abizi kandi abyemera ariko na none avuga ko ari ngombwa ko batandukana kuko buri kintu kigira iherezo ko ubu ari wenyine ariko na none akaba adashakisha undi mukunzi.Daniella Atim yatangaje ko ntako atagize ko asabe Jose Chameleone kwitwara neza

Uyu mugore yavuze ko bitoroshye ku mwanzuro yafashe bijyanye n'imyaka ari kugeramo ariko ari ngombwaImyaka ibaye itanu Daniella Atim n'abana yabyaranye na Jose Chameleone batuye muri Amerika mu nyubako uyu muhanzi yabaguriyeAbba Marcus umuhungu wabo mukuru amaze kuba umusore ndetse aheruka gusoza amashuri yisumbuyeJose Chameleone w'imyaka 44 na Daniella ugiye kuzuza mirongo 40 bafitanye abana 5Mu mwaka wa 2008 ni bwo biyemeje kubana nyuma y'imyaka 3 bari bamaze bamenyanyeMuri 2017 ni bwo inkuru zo gutandukana kw'aba bombi zatangiye gucicikana aho Daniella yagaragazaga ko guhera muri 2013 Chameleone yatangiye kujya amukubita Jose Chameleone atandukanye na Daniella mu gihe uyu muhanzi amaze igihe anyura mu bihe by'uburwayi bukomeye bivugwa ko bituruka ku kunywa itabi n'inzoga nyinshi

Jose Chameleone umutungo we rusange ubarirwa muri Miliyari zikabakaba 8FrwJose Chameleone yemeye ko byose ari we utarabashije kwitwara neza yifuriza ibyiza Daniella bari bamaranye imyaka 16Abana ba Jose Chameleone na Daniella Atim uko ari batanu babana na Nyina muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND