RFL
Kigali

Manchester City ishobora gukina na Arsenal idafite abakinnyi 7

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:28/03/2024 9:13
1


Ikipe ya Manchester City ikomeje kugarirwa n'ibibazo cy'imvune, ishobora gukina na Arsenal idafite abakinnyi bayo 7.



Ku Cyumweru saa kumi n'imwe n'iminota 30 taliki 31 Werurwe ni bwo hategerejwe umukino ukomeye muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Bwongereza ushobora no kuzagira uruhare mu kugena ikipe izegukana igikombe.

Manchester City izaba yakiriye Arsenal kuri Etihad Stadium. Iyi kipe itozwa na Pep Guardiola nubwo izaba uri imbere y'abafana bayo, ariko ikomeje guhura n'ibibazo by'imvune kugeza n'aho abakinnyi 7 bashobora kuzawusiba kubera iki kibazo.

Ba myugariro 4, Kyle Walker, John Stones na Manuel Akanji bose bagiriye ibibazo by'imvune mu makipe y'ibihugu, bituma bavamo bajya kwitabwaho n'abaganga b'ikipe, ariko bose nta n'umwe urakira ku buryo yakina umukino wa Arsenal nk'uko The Sun ibitangaza.

Umukinnyi ukina mu kibuga hagati, Matheus Nunez nawe yagize ikibazo cy'imvune ku kuguru bituma anakurwa mu ikipe ye y'igihugu ya Portugal, ubwo bivuze ko nawe adahari.

Kevin De Bryne wagize ikibazo cy'imvune mbere yo kujya mu karuhuko k'amakipe y'ibihugu nawe kugeza ubu ntabwo arakira ndetse ku munsi w'ejo imyitozo yayikoreye mu ikipe y'abatarengeje imyaka 23.

Undi mukinnyi nawe byitezwe ko ashobora kutazagaragara kubera imvune ni Jack Grealish kongeraho n'Umunyezamu Ederson wavunitse urutugu.


Mu gihe Manchester City yakina idafite aba bakinnyi bose byaba biha amahirwe Arsenal yo gutsinda nk'uko yabigenje mu mukino ubanza itsindira kuri Emirates Stadium igitego 1-0.

Kuri ubu iyi kipe y'abarashi niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona n'amanota 64 mu gihe Manchester City yo ari iya 3 n'amanota 63.

Kevin De Bryne ashobora kudakina umukino wa Arsenal kubera imvune 


Jack Grealish nawe ntabwo arakira ku buryo yakina na Arsenal 


Kayle Walker na John Stones nabo bashobora kudakina na Arsenal kubera imvune 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Dusabimana 4 weeks ago
    Machest city igombakuzakoresha,imbaraga kugirango alsenal itazayitsinda.





Inyarwanda BACKGROUND