RFL
Kigali

NBA Playoffs: Minessota Timberwolves yatsinze umukino wa gatatu

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:27/04/2024 10:49
0


Ubwo hakinwaga imikino ya NBA Playoffs muri kimwe cya Kane, Minessota Timberwolves yongeye gutsinda Phoenix Suns, ihita yuzuza intsinzi ya gatatu.



Ku ruhande rwa Minessota Timberwolves, birayisaba gutsinda umukino umwe kugira ngo yuzuze intsinzi enye, ubundi ihite igera muri kimwe cya kabiri mu Burengerazuba.

Intsinzi ya none, Minessota Timberwolves yayikesheje gukina neza agace ka mbere, aka kabiri n'aka gatatu. Agace ka Kane, katsinzwe na Phoenix Suns n'amanota 36 kuri 31 ya Minessota Timberwolves.

Agace ka mbere, Minessota Timberwolves yatsinze amanota 34-32, aka kabiri itsinda 25-21 naho aka gatatu itsinda amanota 36 kuri 20 ya Phoenix Suns. Umukino warangiye Minessota Timberwolves itsinze n'amanota 126 ku 109 ya Phoenix Suns.

Kugira ngo Phoenix Suns izagere muri kimwe cya kabiri, birayisaba kuzamuka umusozi ukomeye, kubera ko byayisaba gutsinda imikino itatu, ubundi amakipe akanganya intsinzi eshatu, maze bikanayisaba gutsinda umukino wa karindwi wa Kamarampaka.

Mu wundi mukino wabereye kuri American Airlines Center, Dallas Mavericks yatsinze Los Angeles Clippers, nuko ihita igira intsinzi imwe kuri Ebyiri za Los Angeles Clippers. Ni umukino warangiye ari amanota 101 ya Dallas Mavericks kuri 90 ya Los Angeles Clippers. 


Minessota Timberwolves yatsinze Phoenix Suns umukino wa gatatu, ibura intsinzi imwe ngo ihite igera muri kimwe cya kabiri mu Burengerazuba 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND