RFL
Kigali

Umuyobozi ukomeye muri PSG ngo nawe azahita ayivamo, Mbappe naramuka agiye

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:28/03/2024 8:35
0


Umujyanama w'ibikorwa by'umupira w'amaguru muri Paris Saint-Germain, Luís Campos, yatangaje ko azahita ava muri PSG Mbappe naramuka agiye.



Luis Campos yatangarije ikinyamakuru L'equipe ko kimwe mu byari bimubesheje kuri Parc Des Princes harimo no gukurikiranira hafi umukinnyi Kylian Mbappe. Bityo ngo mu gihe Mbappe yaba yavuye muri Paris Saint-Germain, ngo nawe ntacyo yaba ari kuhakora.

Kylian Mbappe nawe uteganya gutandukana na Paris Saint-Germain ubwo uyu mwaka w'imikino uzaba urangiye, ntasiba kuvuga ko mu myaka ibiri amaranye na Luis Campos kuri Parc Des Princes, atasibaga kumugira inama.

Luis Campos amaze imyaka ibiri muri Paris Saint-Germain ari umujyanama mu bikorwa by'umupira w'amaguru. Nasser Al-Khelaïfi nyiri PSG yashakaga kumuzamura mu ntera mu buyobozi bw'iyi kipe ariko Luis Campos yabyanze.

Luis Campos yabwiye ikinyamakuru Les Parisiens ko ntacyo yageraho aramutse afite inshingano muri Paris Saint-Germain idafite Kylian Mbappe. Campos yongeyeho ko ahubwo Mbappe nagenda, nawe azahita asohoka muri Paris Saint-Germain. 


Luis Campos yatangaje ko Mbappe nava muri Paris Saint-Germain nawe azahita agenda


Biteganyijwe ko Mbappe azatandukana na Paris Saint-Germain ubwo uyu mwaka w'imikino uzaba urangiye 


Luis Campos avuga ko ntacyo yageraho muri Paris Saint-Germain idafite Kylian Mbappe 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND