RFL
Kigali

Amazi yabuze ifu! Abayobozi ba Muhazi United bigize abatekamitwe ku bakinnyi

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:27/03/2024 20:31
1


Abayobozi bakuru ba Muhazi United batekeye umutwe abakinnyi ko bari bubahembe, igihe kigeze bazana ibindi bibazo.



Kuri uyu wa Kabiri, nibwo abakinnyi ba Muhazi United bagombaga guhembwa imishahara y'amezi 3 baberewemo n'ubuyobozi, ariko umunsi warinze wira amazi yabuze ifu.

Tariki 18 Werurwe uyu mwaka, nibwo abakinnyi ba Muhazi United bahagaritse imyitozo, bavuga ko nibura bagomba guhembwa imishahara y'amezi 2 kugira ngo basubukure imyitozo.

Icyo gihe abakinnyi bamaze icyumweru nta myitozo bakora, kugera kuri uyu wa Mbere w'icyumweru, aho basubukura imyitozo bijejwe amafaranga bazahabwa ku wa 3.

Abakinnyi ba Muhazi United bahamagawe umwe kuri umwe, babwirwa ko bagaruka mu myitozo ku wa Mbere ndetse ku wa Gatatu bagahabwa amafaranga bifuza.

Abakinnyi bagarutse mu myitozo, bakora bisanzwe, kugera kuri uyu wa Gatatu, umunsi bari bategerejeho amafaranga.

Uyu munsi, abakinnyi babajije amafaranga yabo, ubuyobozi bubabwira ko hari umuntu uri kubura ngo asinye ubundi babone amafaranga yabo.

Ibi abakinnyi babibonye, babwiye umutoza Ruremesha Emmanuel ko ubuyobozi bwabatekeye umutwe ko batazagaruka mu myitozo mu gihe badahawe amafaranga yabo. Ubuyobozi bw'iyi kipe ntacyo buratangaza kuri iki kibazo.

Abakinnyi ba Muhazi United babwiye umutoza ko atazigera ababona mu gihe ubuyobozi butarabaha amafaranga yabo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jaette4 weeks ago
    Gusa muri ibicucu hanyuma se Ubi ko msg bamaze kuzibona nabyo nimubyandike





Inyarwanda BACKGROUND