RFL
Kigali

Gisagara: Abahinze urusenda barataka igihombo cyatewe n'imbuto bahawe na rwiyemezamirimo

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:26/03/2024 16:41
0


Abaturage barenga 200 bavuga guhinga Imbuto mbi byatumye batabona umusaruro bari biteze ndetse bakavuga ko n'urwo basaruye batarishyurwa na rwiyemezamirimo warutwaye .



Abanyamuryango ba koperative KOABIDU barenga 200  yo mu Karere ka Gisagara bahinze urusenda mu gishanga cya Duwani, barataka igihombo batewe n’imbuto mbi bahawe na rwiyemezamirimo. Aba banyamuryango basaba guhagarika guhinga urusenda kuko kuva basabwa kuruhinga nta nyungu bakuyemo.

Abahinzi barataka umusaruro muke w'urusenda, ni bamwe mu banyamuryango ba koperative KOABIDU basabwe guhinga urusenda, mu gihe hari bagenzi babo bahinze ibigori bo bakaba bishimiye umusaruro babonye mu gihembwe cy'ihinga cya 2024 A.

Aba bahinzi bavuga ko imbuto y'urusenda bahawe bayizaniwe na rwiyemezamirimo wagombaga no kujya abagurira umusaruro, ariko ngo yayibahaye yararengeje igihe cyo kuyihinga.

Uretse umusaruro muke bavuga ko n'urwo bajyanye kwa rwiyemezamirimo bategereje ko abishyura urwo basaruye inshuro 3 n'ubu ngo ntarabishyura.

Ndungutse Aloys umuyobozi wa koperative KOABIDU, asobanura ko abahinze urusenda igihombo bafite bagitewe n'imbuto mbi bahawe ndetse ngo uyu rwiyemezamirimo akaba yanga no kwishyura abaturage.

Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara wungurije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Habineza Jean Paul yatangarije RBA ko abaturage batazongera guhinga urusenda kuko basanze nta nyungu bakuramo.

Koperative KOABIDU igizwe n'ababyamuryango 1035,ihinga ku buso bungana  hegitari 100, urusenda ruhingwa kuri ha 3 n’abanyamuryango 215.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND