RFL
Kigali

Rwamagana: Igisa n'imyigaragambyo cyasubitse amatora y'abanyonzi, bafunga ibiro bya Koperative yabo

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:26/03/2024 16:32
0


Amatora y'abanyonzi yari ateganyijwe kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Werurwe 2024, yasubitswe kubera ibisa n'imyigaragambyo byakurikiwe no gufunga ibiro bya Koperative yabo.



Mu gitondo cyo kuri uyu Kabiri,mu Murenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana,hari hateganyijwe amatora ya Perezida wa koperative COTRAVERWA y'abanyonzi bakorera mu mujyi wa Rwamagana ariko  ntiyabaye kubera igisa n'imyigaragambyo byatumye  asubikwe .

Amatora yagombaga kubera kubera mu Nteko Rusange y'abanyamuryango yagombaga gutangira Saa tatu za mu gitondo ariko byageze Saa tatu hakiri impaka hagati y'abanyamuryango ba koperative ndetse bamwe muri abo  banyamuryango mu masaha ya Saa yine bagiye guhiga uwitwa Elie uherutse kwegura bavuga ariwe muyobozi wabo , bamuzanye  bagaragaza ko batumva impamvu yeguye ku buyobozi bwa Koperative.


Abanyamuryango ba COTRAVERWA ntibishimiye uburyo umutungo wabo ucungwa.

Mu masaha ya Saa tanu  abanyonzi bari bagitegereje ko inama itangira arinako  barimo  kuganira mu matsinda bavuga ko batemera gutorera ku dupapuro ahubwo nibadatora bakoresheje imiromgo batabyemera .

Amakuru abanyonzi bahaye InyaRwanda.com yavugaga ko bamwe mu banyonzi bari muri Komite bagomba kuvamo Perezida wa koperative COTRAVERWA nyamara ubwo Perezida yeguraga icyo gihe umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'urubyiruko mu karere ka Rwamagana yari yumvikanye nabo ko  ugomba gutorwa agomba kuba Umunyamuryango usanzwe utari muri Komite nyama bivuga ko umujyanama na Visi Perezida aribo bagomba kuyobora COTRAVERWA.

Hafi  ya Saa Sita nibwo abakozi b'Akarere bahageze ,Visi Perezida wa koperative COTRAVERWA witwa Semuzima Emmanuel afata ijambo atangira gusomera abanyamuryango amategeko agenga abagenga ndetse anabasomera raporo y'umutungo.

Ubwo yavugaga ko umutungo wa COTRAVERWA ungana na 29.000.000 Frw, abanyamuryango basakuje cyane bamwe batangira kugaragaza ko amafaranga yabo  aribwa n'abayobora koperative.

Ibintu byaje kuzamba ubwo abanyonzi babonaga batangiye guca udupapuro bagombaga gutoreraho . Abanyonzi basakuje bamwe bavuga ko batagomba gutora batagaragarijwe umutungo wabo ,abandi bavugaga ko uwari Perezida weguye bakimufitiye icyizere nta mpamvu yo gutora kandi batazi uko yeguye .

Nyuma yo kubona hatangiye kuba rweseserera ,hitabajwe umuyobozi wa Polisi mu karere ka Rwamagana,SP Niyomwungeri Leon wahageze Saa Sita n'igice atangira kubaganiriza abasaba gutuza kugira ibibazo byabo bikemuke hatabayeho kwigumura  .

Abanyonzi baganiriye na InyaRwanda .com basabye ubuyobozi bw'Akarere gukemura ibibazo by'imicungire y'umutungo ndetse n'ubwumvikane buke bivugwa mu buyobozi bwayo  buturuka ku micungire mibi y'umutungo w'abanyamuryango.

Nyuma y'uko amatora asubitswe ,amakuru twamenye ni uko bamwe mu banyonzi bafashe ingufuri bafunga ibiro bya koperative COTRAVERWA kugira ngo hatagira umuyobozi wongera kubisubiramo  .

Twageragegeje kuvugana na Kayiranga Callixte ,umucungamutungo  wa Koperative,atubwira  ko  koko ibiro akoreramo byafunzwe n'abanyonzi akiri ahabereye inama ya koperative .

Umukozi Ushinzwe iterambere ry'amakoperative mu karere ka Rwamagana, Mukiza Ruzigura Moise aganira na InyaRwanda.com yavuze ko amatora yasubitswe kubera ibibazo by'imicungire y'umutungo w'abanyamuryango ba COTRAVERWA.

Yagize ati" Uyu munsi hari hateganyijwe Inteko rusange ya koperative y'abanyonzi bakorera mu mirenge itatu yo mu Mujyi wa Rwamagana no mu nkengero zawo ariko isubitswe kubera ko abanyamuryango bagaragaza ko amafaranga yabo yacunzwe nabi."

Mukiza yakomeje avuga ko hagiye kunozwa uburyo bwo kunoza amatora yasubitswe .

Agira "Bibaye ngombwa ko dusubika amatora hanyuma tukazanoza neza ,tugashaka salle kuko hanze ntibyari bimeze neza ,tuzategura ahantu hatange umutekano ."

Mukiza Ruzigura Moise yabwiye InyaRwanda.com ko Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Iterambere ry'amakoperative RCA muri raporo giheruka gukora cyagaragaje ko 1.400.000 Frw  ariyo abazwa abantu muri iyo koperative COTRAVERWA.

Amakuru InyaRwanda .com yahawe ni uko abayobozi muri koperative COTRAVERWA bakiriye abanyamuryango 7 banabwa ibyangombwa mu buryo bunyuranyije n'amategeko nyuma yo kwishyura umugabane nshingiro wo kwinjira muri koperative.Abantu 5 nabo bafatanwe inyandiko mpimbano z'inyemezabwishyu zakorewe abashakaga kwinjira muri koperative.

Abanyamuryango ba  COTRAVERWA bavuga ko impamvu  ihoramo ibibazo biterwa nuko mu gutora bakoresha udupapuro habamo kudakorera mu mucyo bagasaba ko igihe bazaba bagiye gutora bazahagarara inyuma y'umukandida bishakiye  ndetse bakifuza ko  nta muntu wabaye muri Komite nyobozi ya koperative ukwiye kongera kuyibamo umuyobozi.

Koperative y'abanyonzi COTRAVERWA igizwe n'abanyamuryango 1240 , yatangiye mu 2011,icyo gihe umugabane shingiro wari amafaranga 5000 ariko ubu ugeze Ku mafaranga 28.000 . Umutungo wa COTRAVERWA ungana 29.000.000 Frw nyamara bikavugwa bamwe mu bayiyoboye bagiye bakoresha umutungo mu buryo butemewe.








Abanyonzi bitabiriye inteko rusange yabo batashye badatoye kubera igisa n'imyigaragambyo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND