RFL
Kigali

Nyagatare: Uwari Meya arashinjwa gutanga ingwate ku butaka yagurishije abaturage

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:25/03/2024 10:00
0


Imiryango 4 yaguze ubutaka bw'uwahoze ari umuyobozi w'Akarere, ihangayikishijwe nuko nta byangombwa byabwo batunze ndetse bikavugwa ko uwahoze ayobora Akarere ka Gatsibo, yabutanzeho ingwate kandi yarabugurishe abo baturage .



Imiryango 4 yo mu karere ka Nyagatare mu Murenge wa Karangazi mu  Mudugudu wa Ryabega niyo  ishinja Murego Jean Marie Vienney  wayoboye Akarere ka Gatsibo,iyi miryango ikavuga ko yirengagije ko yabugurishije umuturage nawe wahise abugurisha abaturage 4.

Iyi miryango ivuga ko uwitwa Karemera Edouard yabagurishije ubutaka ndetse agaragaza amasezerano yaguriyeho ubwo yabuguraga na Murego Jean Marie Vienney ndetse anamuha icyangombwa cyabwo  ndetse uwo Karemera akaba yaragihaye umwe muri bane yagurishije ubwo butaka.


Nubwo icyangombwa cy'ubutaka Murego yagurishije Karemera Edouard cyari gifitwe n'umwe mu babuguze , abaturage bavuga kuba bwarashyizwe muri Cyamunara babumaranye imyaka 8 batewe urujijo no kuba umuhesha w'inkiko yari agiye kubugurisha muri Cyamunara bamaze imyaka babutuyeho ,bibaza uburyo bwakoreshejwe kugira ngo Banki yemere ingwate  kandi Murego atagifite ibyangombwa by'ubutaka yabagurishije Karemera ndetse nabo bakabugura .

Abaturage bavuga bakeka ko hagati ya Karemera Edouard na Murego Jean Marie Vienney bashobora kuba barakoresheje uburiganya bashaka kwifashisha umuhesha w'inkiko w'Umwuga kugira byitwe ko ubutaka baguze bwari ingwate .

Bamwe muribo bavuga ko Karemera Edouard yakuyeho Telefone igendanwa ndetse akaba yarababwiraga ko Murego aba hanze y'Igihugu byabateye impungenge z'uko Murego na Karemera bashakaga kongera kugurisha ubutaka bwabo babinyujije muri Cyamunara.

Umwe muribo yagize ati" Ubutaka bashakaga kugurisha muri Cyamunara,tujya kubugura,Karemera yatweretse amasezerano yaguriyeho ubwo butaka ndetse amuha icyangombwa cyabwo . Twibaza uko ubutaka bwagwatirijwe muri banki kandi Murego adafite icyangombwa cyabwo ,ikindi twareze mu Rukiko rw'Ibanze rwa Nyagatare uwitwa Nziza Venuste wari wanditse amatangazo yo kubugurisha muri Cyamunara yanga kugaragaza icyemezo kimwemerera kubugurisha ntiyakigatagaza ,urukiko rubonye ko ari amannyanga rwanzura ko Cyamunara ikurwaho ."

Umwe mu baguze ubwo butaka witwa Twagirayezu Jean Damascene avuga ko batunguwe no gusanga inyandiko zanditswe n'umuhesha w'inkiko w'Umwuga witwa Nziza Venuste washakaga kubuteza Cyamunara avuga ko Murego Jean Marie Vienney afitiye banki ideni rya Banki .

Yagize Ati" Twaguze na Karemera ubutaka yaguze na Murego wari Meya i Gatsibo ariko twatunguwe nuko twasanze baramanitse ku tubari amatangazo yo guteza imitungo yacu muri Cyamunara,twahise tujyana ikirego mu Rukiko rw'Ibanze rwa Nyagatare turatsinda kuko basanze urubanza bavuga ko barangizaga rwaciwe n'Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare ndetse umucamanza yarebye mu manza  baburanishije urwa Banki rutarimo, ahamagaye umuhesha w'inkiko w'Umwuga yanga kugaragaza uko urubanza rwaciwe."


Twagirayezu akomeza asaba kurenganurwa kubera akarengane bahuye nako.Ati''Uwitwa Karemera Edouard niwe waguze na Murego kandi twamusabye ko adufasha tukabona mitasiyo ( Mutation)ariko ubu telefone ye ntishobora gucamo kandi twari twatsinze ndetse urukiko rwemeza ko imitungo yacu ikurwa mu cya munara kuko twagaragaje uburyo ubwo butaka bwavuye kuri Murego n'uko twabubonye tubuguze na Karemera."

Kayisingye Charles nawe utuye mu butaka bwagurishijwe na Murego Jean Marie Vienney nawe avuga ko Murego akwiye kuboneka akagaragaza ukuri ku butaka bafite  ariko bukaba bukimubaruyeho.

Yagize Ati" Murego yagurishije ubutaka uwitwa Karemera Eduard ndetse umwe mu bo Karemera yabugurishije nawe yaje kubungurisha. Ubu twebwe nta burenganzira dufite ku butaka twaguze . Turasaba ko ubuyobozi budufasha ikibazo cyacu kigakemuka kandi Murego turifuza ko agaragaza impamvu yafashe ubutaka yagurishije akabutangaho ingwate ! Ikiduteye urujijo ,ese Murego yakuyehe icyangombwa cy'ubwo butaka ko agurisha Karemera ariwe yagihaye ."

Karemera Eduard uvugwaho kugurishwa abaturage ubutaka yaguze na  Murego Jean Marie Vienney nawe akabugurisha abaturage muri 2013  twaramuhagaye nomero ya telefone ye tuyibura ku murongo.

Uwabaye Meya wa  Gatsibo wavuye mu buyobozi muri Nyakanga 2009 agafungwa kugeza muri 2011 ,Murego Jean Marie Vienney  , yahamagawe n'umunyamakuru wa InyaRwanda .com afata telefone  ye  igendanwa ,tumaze kumwibwira no kumubwira ku kibazo cy'abo baturage yahise akupa telefone ndetse twongeye kumuhamagara dusanga   telefone  igendanwa akoresha nticamo. Hashize isaha  umunyamakuru  yahinduye telefone yongera kumuhamagara ariko noneho  icamo ariko yo ntiyayitaba.


Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyagatare bwasabye abo  abaturage kugana ubuyobozi hakarebwa  imiterere y'ikibazo bahuye nacyo nk'uko byatangajwe na Gasana Stephen, umuyobozi w'Akarere mu kiganiro kigufi yagiranye na InyaRwanda.com ku murongo wa telefone.

Abo baturage bavuga ko bagerageje kugaragaza ikibazo cyabo mu nzego z'ibanze kuva ku Kagari kugeza ku Ntara y'Iburasirazuba ariko bakaba bakomeje gusiragira  ndetse umwe muribo yageze ku rwego rw'Umuvunyi no kuri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu (MINALOC)  ariko kugeza ubu baracyari mu gihirahiro.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND