RFL
Kigali

Rwamagana: Barataka igihombo cyatewe n'imirasire baguze idakora neza

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:25/03/2024 6:18
0


Abaturage batuye mu Murenge wa Gahengeri mu karere ka Rwamagana bavuga ko imirasire baguze idakora neza ndetse bamwe yabateye igihombo .



Abaturage batuye mu kagari ka Kagezi mu Murenge wa Gahengeri mu karere ka Rwamagana bavuga ko imirasire baguze na Kompanyi za My SoL na B BOXX yabapfiriye ubusa kubera kudakora neza ndetse bamwe muribo basaba guhabwa umuriro w'amashanyarazi ukomoka Ku miyoboro mugari .

Abaturage baganiriye na InyaRwanda .com bavuga ko nuwo bishyuye amafaranga menshi ariko imirasire bahawe yabateje igihombo .

Uwimbazi Dative avuga ko Kompanyi ya My sol yamuhaye umurasire ariko nyuma yo kumara kwishyura amafaranga y'ifatabuguzi uwo umurasire yahise igira ibibazo nyamara ntiyashwa gukemurirwa ikibazo .

Yagize ati" Maze kwishyura umurasire nahawe na Mobisol wahize utangira kujya wizimya Ku buryo bidusaba kuryama Kandi narawuguze kugira binamfashe mu bucukuzi bwa butike nakoraga . Umurasire wanteye igihombo gikomeye kuko hari igihe bashatse kuwutwara noneho ngurisha umurima wanjye kugira ngo mbishyure. Ubu gutunga umurasire udakora neza Kandi narishyuye hafi 700.000 frw birambabaza kuko iyo menya ko ntacyo uzamarira nari kuwureka Kandi nkareka no kugurisha umurima wanjye kugira ngo mbishyure amafaranga 200. 000 nishyuye ubwo twakoranaga amasezerano kugira ngo badatwara umurasire."

Nzabandora Jean Marie Vienney ni umuturage uvuga ko Kompanyi ya B Boxx nayo yatengushye abahawe imirasire bakoresha bacana mu ngo zabo.

Yagize Ati" Nishyuye 50.000 ndetse mpabwa umurasire bavuga ko ufite ingufi n'ibikoresho bijyana nayo ariko ubu ntiwareba Televiziyo cyangwa wumve radiyo kuko bihita bizima Kandi twaratanze amafaranga menshi. Buri munsi baduca amafaranga 100 y'ubwishingizi Kandi tukishyura ifatabuguzi ry'amafaranga 500 buri munsi kugira ngo ducane ariko ikigaragara ibyo biduhaye ntibishobora gukora."

Nzabandora yakomeje ati"Uwavuga ko imirasire yaduhombeye ntiyaba abenshye ahubwo Leta idutabaye yaduha amashanyarazi asanzwe kuko imirasire yo baduhaye ibintu bidakora uko twari tubyiteze ."

Twageragegeje kuvugisha ubuyobozi bwa My sol ariko ya telefoni yabo ntibyakunda.

Twahamagaye Kandi muri B BOXX Rwanda ariko Numero za telefoni iyi Kompanyi ikoresha ntabazitabye.

Mbonyumuvunyi Radjab uyobora Akarere mu kiganiro na InyaRwanda , yagize ati''Ahatagera amashyanyarazi hose turahazi na REG yahakoreye ikarita. Harimo gushakisha ingengo y'imari kugirango bazahabwe amashanyarazi''

Umwaka ushize, ubwo inama Njyanama yasuraga abatuye mu kagari ka Kagezi, abaturage bagaragaje ko imirasire bagurishijwe yabateye igihombo kubera kudakora neza . Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere Rwamagana, Dr Lambert Rangira yabwiye abaturage ko icyo kibazo bagiye kugikurikirana




Imirasire baguze yabateye igihombo kubera kudakora neza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND