RFL
Kigali

Kayonza: Ihingwa ry'amasaka nk'igipimo cyo gutekenika mu mihigo

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:25/03/2024 6:45
0


Mu Murenge wa Ruramira,mu kagari ka Nkamba umubare munini w'abahinzi baretse guhinga ibihingwa byahizwe mu mihigo y'ibihingwa ,bamwe mu baturage bakemeza ko ahahinzwe amasaka hatangwa muri raporo nk'ahahinzwe ibigori n'ibishyimbo.



Abaturage batuye mu kagari ka Nkamba mu mu Murenge wa Ruramira mu karere ka Kayonza bavuga ko bahisemo guhinga igihingwa cy'amasaka kandi kitari  bihingwa byatoranyijwe mu gace batuyemo kubera igiciro gito cy'ibigori bahabwa n'abamamyi babagurira imyaka.

Umunyamakuru wa InyaRwanda.com wageze mu midugudu igera kuri itanu yose bigaragara ko ubutaka bunini buhari  buhinzeho amasaka nyamara atagaragara ku rutonde rw'ibihingwa Umurenge wabo wahize guhinga mu gihembwe cya  2024 B.

Abaturage bavuga ko nubwo hari abahingaga amasaka mu gihembwe cy'ihinga cya B ariko ntibyari bisanzwe ko bitabira amasaka kurusha ibindi bihingwa ,ibintu bavuga ko bishobora guteza ikibazo mu kwihaza mu biribwa .

Umuturage utuye mu Mudugudu wa Akabarima yabwiye InyaRwanda.com ko umusaruro w'ibigori n'ibishyimbo ushobora kuzaba muke biturutse ku buryo  abitabiriye  guhinga biyongera ku buryo mu mirima itanu nibura itatu muri yo iba ihinzeho amasaka bitewe nuko abaturage bifuza kubona amafaranga mu gihe bazaba bejeje.


Uwo muturage avuga ko uburyo amasaka yahinzwemo bishobora kuzateza ikibazo cyo kubura ibiribwa .

Yagize ati" Uyu mwaka abaturage bahinze amasaka kurusha uko bahinze ibishyimbo kubera ko amasaka nta mirimo myinshi agira kandi akaba agurishwa Ku giciro cyiza. "

Uyu muturage arakomeza avuga ko ihingwa ry'amasaka rizagira ingaruka kandi bashobora kuzagira ikibazo cyo kwihaza mu biribwa.

Agira ati " Mu by'ukuri aya masaka ntabwo umuturage  uyejeje ashobora gukemuza  ikibazo cy'ibiryo mu ngo zacu kuko uwusaruruye ahita ayagurisha amafaranga avuyemo akayikenuza bikarangira. Icyo ubuyobozi bukwiye gukora nuko bwajya bugaragaza ubutaka buhingwaho amasaka ubundi ahasigaye hagahingwa ibishyimbo imyumbati n'ibigori kugira turwanye guhura n'inzara ."

Umwe mu bahinzi twasanze mu Mudugudu wa Cyabitana uhana imbibi na Nyagacyamo ,yombi abahatuye bitabiriye guhinga amasaka ku buryo wagira ngo ni umuhigo uri mu mihigo y'Ubuhinzi yabwiye InyaRwanda .com ko bahinga amasaka by'amaburakindi kubera igiciro cy'ibigori kiri hasi.


Yagize ati" Twahinze amasaka bitadushimishije kuko ni igihingwa usarura ntukirye kandi ugahita ugurisha , bitandukanye n'ibigori kuko byo ushobora gushesha ukaryamo kawunga ,ikibazo twahuye nacyo nuko abamamyi tugurisha ibigori ikilo batwishyura 210 mu gihe ibiciro Leta yashyizeho bagihera abakorana n'abo Tubura yahaye imbuto n'ifumbire .Icyo twumva cyakorwa ni uko ababishinzwe badufasha tugajya tugurisha ibigori ku giciro cyiza,nibwo twareka guhinga amasaka ."

Umwe mu baturage usanzwe ari umujyanama w'Ubuhinzi yabwiye InyaRwanda.com ko bakora ubukanguramba bumvisha abahinzi ko bagomba guhinga ibihingwa byahizwe mu mihigo kugira ngo batagwa mu mutego wo gutekenika mu gukora raporo.

Ati" Umujyanama w'Ubuhinzi agerageza kwibutsa abaturage ko bagomba guhinga ibihingwa byatoranyijwe mu gihembwe cy'ihinga ariko imbogamizi tugira ni uko mu mudugudu bagaragaza ko bazahinga ibishyimbo n'ibigori ariko abaturage bagahinga amasaka bavuga ko ariyo atabahombya ."

Uwo mujyanama w'Ubuhinzi abajijwe niba badatekenika mu gutanga raporo mu gihe ubutaka bwagombaga guhingwaho ibyatoranyijwe hagahingwa amasaka.


Ati" Natwe turabibona ko mu mudugudu wacu bahinze amasaka ahantu twavuze ko hazahingwa ibyari bisanzwe bihahingwa . Gutekenika ntawe ubikora abishaka ahubwo utungurwa nuko ubutaka bwagarajwe ko buzahingwaho ibyatoranyijwe bahinzemo amasaka .Ntabwo nakwemeza ko hatabaho gutekenika kuko ibyo twavuze ko bazahinga ataribyo bahinga.Turifuza ko inzego zadufasha kwigisha abaturage byaba ngombwa hakajyaho ibihano ku bazahinga ibitarateganyijwe guhingwa ."

Umuyobozi w'Akarere ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu mu karere ka Kayonza, Munganyinka Hope mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda.com yahakanye  ko nta gutekenika bikorwa mu mihigo y'Ubuhinzi ariko kandi akemeza ko guhinga amasaka abaturage babikora bitemewe .

Yagize ati" Amasaka ntari mu buhingwa byatoranyijwe bigomba guhingwa kandi abaturage babikora batabizi ko bitemewe kuyahinga.Ibyo kwitwaza igiciro cy'ibigori ntabwo aribyo bibatera kuko hari igiciro cyashyizweho bagurirwaho badahenzwe .Ku byo gutekenika ntabwo byashoboka Akarere gahiga ibyatanzwe bivuye mu midugudu ariko nta tekenika ribaho ."


Visi meya Munganyinka yabwiye InyaRwanda.com ko umurenge wa Ruramira n'indi itaburamo imvura badakwiye guhinga amasaka ndetse  ko inzego z'Ibanze zizakomeza gukora ubukanguramba mu rwego rwo gushishikariza abaturage guhinga ibihingwa byatoranyijwe aho guhinga amasaka atari mu mihigo . 

Bamwe mu baturage baganiriye na InyaRwanda.com twababajije uko ubuyobozi bw'inzego z'ibanze bugaragaza umusaruro muri raporo kandi hatarahinzwe ibyagombaga guhingwa, batubwira ko abajyanama b'Ubuhinzi bafata umusaruro usanzwe uboneka mu gihe cyo guhinga ibyashyizwe mu mihigo bitahinzwe kubera amasaka, bakavuga ko bishobora kuba intandaro y'amanota make aka karere gakunze kugira ugereranyije n'uturere two mu Ntara y'Iburasirazuba.









Abaturage bahisemo guhinga amasaka atari mu mihigo abayobozi bahiga 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND