RFL
Kigali

Umuhanda Kigali - Rwamagana wabereyemo impanuka ikomeye ufungwa by'agateganyo

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:24/03/2024 17:05
0


Ku gicamunsi cyo Kuri iki cyumweru Tariki ya 24 Werurwe 2024 , umuhanda Kigali - Rwamagana wafunzwe by'agateganyo nyuma y'impanuka ikomeye yawubereyemo.



Umuhanda - Rwamagana wabereyemo imyaka yatumye ufungwa by'agateganyo ariko abatwara Imodoka nto bagirwa inama yo guca umuhanda utarimo Kaburimbo uva Ku isoko rya Nyagasambu ugaca ahitwa Janjagiro ukakomeza Kuri Paruwasi Gatolika ya Musha ugatunguka ahitwa Kadasumbwa .

Itangazo rya Polisi y'Igihugu yashyize ku mbuga zayo rugira riti "Turabamenyesha ko kubera impanuka yabereye mu muhanda munini Kigali-Rwamagana ahitwa mu kabuga ka Musha mu kagali ka Nyakabanda, mu Murenge wa musha_ Akarere ka Rwamagana, uyu muhanda ubaye ufunze by’agateganyo.Turasaba abakoresha imodoka nto gukoresha umuhanda Nyagasambu Ku isoko- Paruwasi ya Musha- Kadasumbwa."


Iri tangazo rikomeza riti"Abakoresha imodoka nini baraba bihanganye mu gihe imodoka yaguye mu muhanda igikurwamo. Turabamenyesha umuhanda nuba nyabagendwa kandi Abapolisi barahari kugirango babayobore"


Iyi mpanuka yabereye mu muhanda Kigali - Rwamagana nyuma y'uko kuwa Gatanu Imodoka nini zagonganiye ahitwa ku Kijumba mu Murenge wa Mwulire hagashira amasaha arenga 4 nta modoka ishobora gukomeza urugendo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND