RFL
Kigali

Rubavu: Bahawe umukoro wo kurandura igituntu

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:23/03/2024 7:38
0


Ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya igituntu, abaturage bo mu karere ka Rubavu n'abaturarwanda muri rusange basabwe kumva inama bagirwa kugira ngo bakumire igituntu.



Kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Werurwe 2024 , mu Karere ka Rubavu habereye ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo ku rwanya Igituntu wizihuzwa ku Isi yose. Ni umuhango wabereye mu Murenge wa Rugerero, mu Kagari ka Rwaza ahateraniye abaturage baturutse mu duce dutandukanye.

Aganira n'itangazamakuru, Dr Albert Tuyishime ushinzwe Ishami ryo Gukumira no Kurinda indwara mu Kigo cy'Igihugu cyita ku Buzima, RBC, yavuze ko kugira ngo iyi ndwara y'Igituntu ibashe kurandurwa hakenewe kubanza kumenyekana abarwayi bahari, hakigishwa abaturage ko mu gihe babona ufite ikimenyetso bajya bamugeza kwa muganga akabasha kwitabwaho.

Yavuze ko kandi bakeneye gukomeza kwifashisha abajyanama b'ubuzima mu bukangurambaga no kugaragaza ababa bafite ikimenyetso by'iyi ndwara.

Yagize ati: "Icya mbere ni ukumenya abarwayi dufite, tukabamenyera ku gihe, twabiganiriyeho hano, mu rwego gukomeza gushishikariza abantu ko mu gihe babonye uwagaragaza ibimenyetso bahita bamugeza kwa muganga.

Icya kabiri ni ukwifashisha abajyanama b'ubuzima, baradufasha cyane mu giturage kureba ahaba hari abafite ibimenyetso by'iyi ndwara y'Igituntu bakadufasha kubageza kwa muganga".

Yakomeje avuga ko kumenya abarwayi b'iyi ndwara bituma bitabwaho bikagabanya amahirwe yabo yo kuba bapfa , yibutsa ko imiti ifatwa mu byiciro bibiri kimwe kimara amezi abiri ikindi kikamara amezi 4 byose hamwe bikagira amezi 6.

Dr Albert Tuyishime, yemeje ko hari ibyiciro bitaho cyane bitewe n'ibyo ababirimo bakora cyangwa imibereho yabo. Yavuze nk'abafungiwe muri Gereza, abakora mu bucukuzi n'abandi kuko ngo bo bamara igihe kitari gito bari ahantu bafungiwe badasohora umwuka neza.

Ibimenyetso bikunze kuranga umuntu urwaye iyi ndwara harimo ; Gukorera cyane, Kugira ibyuya, kuzana amaraso, kunanuka no gucika intege cyane.

Uhagarariye Umuryango Mpuzamahanga wita Ku Buzima WHO [ World Health Organization ] yagize ati: "Uyu munsi ni ngombwa kuko, indwara y'Igituntu iracyari iya Kabiri mu kwica abantu cyane nyuma ya SIDA.Muri Afurika Miliyoni 2.5 barapfa, naho mu gihe cy'iminota ibiri gusa abantu 5 bagapfa. Rero dufatanye turandure Igituntu kuko ni nayo mpamvu ari ingenzi kwishimira aho tugeze nk'u Rwanda mu kurandura iyi ndwara".

Yakomeje avuga ko Abanyarwanda bakeneye gukomeza kwita kuho bavute kugira ngo ku rwanya Igituntu bigerweho. Ati: "Dukeneye kandi gukomeza kureba aho twavuye, dukomeza gukorana n'abafatanyabikorwa bacu mu rwego rwo gukuraho burundu iyi ndwara".

Uyu muhango waranzwe n'ibyishimo n'akanyamuneza bahawe n'abagaragaje impano zabo mu myidagaduro barimo n'umuhanzi Platini P.

Abaturage basabwe kurandura igituntu 

Umwanditsi:Kwizera Jean de Dieu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND