RFL
Kigali

Kuki mu Ntara y'Iburasirazuba ari ho Green Party ihurira n'ibibazo? Dr Frank Habineza aratabaza

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:23/03/2024 17:07
0


Umuyobozi w'Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije (DGPR Green Party), Dr Frank Habineza, yasabye inzego nkuru z'Igihugu gufasha Ishyaka rya DGPR Green Party kubera impungenge yatewe n'ibikorwa byo kubangamira imigendekere myiza y'ibikorwa ritegura mu Ntara y'Iburasirazuba.



Umuyobozi w'Ishyaka Riharanira Demukarasi no kurengera Ibidukikije DGPR Green Party, mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Werurwe 2024 mu karere ka Ngoma, yasabye abayobozi mu Nzego Nkuru z'Igihugu guhagurukira ikibazo cyo cy'abantu batandukanye babuza umudendezo abayoboke baryo bitabiriye ibikorwa byaryo mu Ntara y'Iburasirazuba.

Hon. Dr Frank Habineza atangaje ibi nyuma y'uko umuyobozi DGPR Green Party mu karere ka Kirehe yari yafatiwe muri gare ya Ngoma n'abapolisi bakamwambura telefoni ndetse bakanamwambika amapingu kandi yari agiye mu Nteko Rusange batoreyemo abakandida bazahagararira iri shyaka mu matora y'Abadepite azaba muri Nyakanga 2024.

Bivugwa ko abayoboke 33 ba DGPR Green Party bagombaga kwitabira inteko rusange yabereye mu Murenge wa Kibungo bane muri bo batigeze bagera ahabereye amatora nyuma y'uko umupolisi yafashe umuyobozi DGPR Green Party mu karere ka Kirehe akamwanbika amapingu abo bane bahise baburirwa irengero ku buryo bashobora kuba bagiye gushaka aho bihisha bakeka ko bagiye gufungwa.

Amakuru avuga ko abo mu karere ka Kirehe batanze amakuru ko hari umusore urimo kujyana abantu ndetse bagera muri gare bahasanga umupolisi wari ubategereje anahita ababaza uyobora DGPR Green Party, nawe ahita abamenyesha ko ariwe, baramufata bamwigiza ku ruhande ahitaruye abagenzi bari muri Gare.

Uwo muyobozi wa DGPR Green Party mu karere ka Kirehe amaze gufatwa yasobanuriye umupolisi wamufashe ko we na bagenzi be bagiye mu Nteko Rusange ya DGPR Green Party ariko akomeza kumubuza kuva aho yari yamushyize kugeza.

Byageze n'aho umwe mu bapolisi bakuru ukorera mu mujyi wa Kibungo wari mu modoka ya Polisi yahise ategeka uwo mupolisi wari wafashe umuyobozi wa DGPR Green Party muri Kirehe ko amwambura telefoni ndetse no akamwambika amapingu.

Nubwo ubuyobozi bwa Polisi bwasabye uwari yafashe umuyobozi wa DGPR Green Party mu karere ka Kirehe, kumurekura ndetse bakamumenyesha ko abayoboke ba DGPR Green Party bagiye mu nama yari izwi n'ubuyobozi, gusa ibyakorewe umuyobozi wa DGPR Green Party byateye abayoboke bayo kugira ubwoba.

Ubwo hakorwa ikiganiro n'Itangazamakuru, Hon. Dr Frank Habineza yavuze ko bahangayikishijwe nuko abarwanashyaka ba Green Party babuze kandi batazi aho bagiye ndetse bakuyeho telefoni kandi baturutse kubyakorewe mugenzi wabo unabayobora.

Yavuze ko bababajwe n'ibyabaye ku barwanashyaka ba DGPR Green Party ndetse anavuga ko basabye inzego gukurikirana ababikoze. Ati: "Abarwanashyaka bacu 33 bari bavuye mu karere ka Kirehe, bane muri bo ntibitabiriye Inteko rusange kuko bamaze kubona umuyobozi wabo bamwambitse amapingu kandi nta cyaha yakoze, abo bahise babura n'ubu dufite ikibazo kuko ntituzi ngo barihe na telefoni zabo bazikuyeho!."

Dr Habineza yakomeje agira "Tumaze kumenya amakuru ku byabaye twahise tuvugana n'ubuyobozi bwa Polisi y'Igihugu nabo bohereza umuyobozi wa Polisi mu karere ka Ngoma araza turavugana kuko twari dufite impungenge ko bashobora kongera kubafunga cyangwa natwe tukaba twafungwa. Umuyobozi wa Polisi yatubwiye ko uwabikoze yabikoze nkawe ku giti cye kandi ko atari Polisi yamutumye. Tukaba twasabye ko Polisi ikurikirana ababikoze ."

Dr Habineza avuga ko bahangayikishijwe nuko abarwanashyaka babo babangamirwa ku buryo hakenewe uruhare rw'ubuyobozi mu nzego nkuru kugira ngo ntihazagire uwongera kubangamira ibikorwa byaryo dore ko bimaze kugaragara mu turere tune muri turindwi tw'Intara y'Iburasirazuba.

Yagize ati: "Impamvu biduhangayikishije muri iyo Ntara y'Iburasirazuba ntabwo ari ubwa mbere bitubaho. Umwaka ushize twari i Kayonza murabyibuka hari hoteli yitwa Midland, twagezeyo baratwirukana ngo ntitugomba kuhakorera kandi twarishyuye 70% ariko batubwira ko ngo batakira imitwe ya Politike kandi byari ubwa Kabiri duhuriye n'ikibazo mu karere ka Kayonza.

Hano muri Ngoma muri 2017 twaje kwiyamamaza badufungiranira muri Sitade bashyiraho n'abaturinda, twari tuvuye i Kirehe bamaze kudukubita amabuye, Nyagatare naho bari badutwaye kwiyamamariza mu irimbi."

Dr Frank Habineza yunzemo ati: "Iyi Ntara y'Iburasirazuba irimo ikihe kibazo? Kuki ariho duhuriramo n'ibibazo, twakoreye i Musanze mu Majyaruguru nta kibazo twagize, twagiye i Nyanza mu Majyepfo nta kibazo, twagize no mu mujyi wa Kigali nta kibazo twagize.

Ese Green Party ntigomba kuba mu Burasirazuba? Kuki hano ari ho duhora duhurira n'ibibazo. Ni ikibazo gikwiriye gusesengurwa n'abayobozi bakuru b'Igihugu, badufashe nitugaruka muri iyi Ntara ntituzongere guhura n'ibibazo".






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND