RFL
Kigali

Iburasirazuba: Abayoboke ba DGPR Green Party batoye abazabahagararira mu matora y'Abadepite

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:22/03/2024 18:51
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Werurwe 2024 ,abayoboke b’Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije, DGPR Green Party batoye abazabahagararira mu matora y'Abadepite azaba muri Nyakanga uyu mwaka .



Aya matora yabereye mu Murenge wa Kibungo mu Karere ka Ngoma , yitabiriwe n'abayoboke ba DGPR Green Party mu turere tugize Intara y'Iburasirazuba uko ari turindwi .

Abarwanashyaka ba DGPR Green Party batoye abantu babiri muri buri karere ndetse bubahiriza ihame ry'uburinganire kuko buri karere batoraga umukandida w'umugabo n'umugore .

Nyuma y'amatora y'abakandida 14 ba DGPR Green Party baziyongera ku bakandida 6  batowe mu Mujyi wa Kigali , 10 batowe mu Ntara y'Amajyaruguru ,  16 bo mu  Majyepfo ndetse na 16 bazatorwa mu Ntara y'Iburengerazuba .



Dr Frank Habineza umuyobozi wa DGPR Green Party yavuze ko amatora yabereye mu Ntara y'Iburasirazuba hatowe abakandida 14.

Hon.Dr Frank Habineza, Perezida w'Ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije (DGPR Green Party) yavuze ko intego nyamukuru y'Inteko rusange ya DGPR yari ugutora abakandida bazabahagararira mu matora y'Abadepite muri Nyakanga 2024 .

Ati"Uyu munsi habaye Inteko rusange y'ishyaka mu Ntara y'Iburasirazuba kandi twatoye abakandida bazahagararira ishyaka mu matora . Muri buri karere katoye abakandida babiri , umugabo n'umugore . Abarwanashyaka kandi batanze ibiterekerezo bizashyirwa muri manifesito y'ishyaka."

Hon.Dr Frank Habineza, yanavuze ko mu byo bazakomeza gushyiramo imbaraga mu Ntara y'Iburasirazuba  harimo  guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi no guhanga umurimo mu rwego rwo kurwanya ubushomeri .

Hon.Dr Frank Habineza mu mwaka ushize Inteko rusange y'iri shyaka yemeje ko ariwe uzarihagararira mu matora ya Perezida wa Repubulika azaba tariki ya 15 Nyakanga 2024 .








Abayoboke ba DGPR Green Party batoye abakandida bazabahagararira mu matora y'Abadepite











TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND