RFL
Kigali

Ntabwo ari kera ni mu 2029! Ubwenge bw’ubukorano bugiye kubika imbehe ya benshi

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:21/03/2024 11:38
0


Umuyobozi mukuru wa Tesla na SpaceX, Elon Musk yavuze ko bagiye gukora ubwenge bw’ubukorana (AI) bugiye kurenga ubwenge bw’abantu,bwihuse kurusha uko abahanga babitangaje kuko buzashyirwa ahagaragara mu mpera za 2029.



Kurzweil, uzwiho gusesengura iterambere ry’ikoranabuhanga, avuga ko ubu buvumbuzi buterwa n’iterambere ryihuse mu mbaraga za mudasobwa, ubuhanga bwa Algorithm hamwe n’ubushobozi bwo gukoresha amakuru.

Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Rogan , aho yavuze ko ubu bwenge bw’Ubukorano (Artificial Intelligence) butararangira gusa ko buri hafi nubwo benshi batekerezaga ko bizatwara imyaka ijana kugira bigerweho.

Yakomeje avuga ko kuva mu 1999  aribwo hagaragajwe ubushobozi bwa AI bwo kwigana ubwenge bw’abantu bushobora gushyirwa hanze vuba kuruta ibinyejana byashize.

Musk mbere wagaragaje impungenge z’ingaruka za AI, ubu yizera ko ishobora kuba umunyabwenge kuruta umuntu uwo ari we wese..

Igitekerezo cya Musk na Kurzweil gishimangira umuvuduko w’iterambere ryihuse rya AI,bikagaragaza inyungu zishobora guterwa n’imbogamizi zitanga.

Ubwenge bw’ubukorano (AI) bukomeje gutera imbere, hagenda hibandwa cyane ku iterambere ry’imyitwarire no kuyikoresha, hagamijwe kureba niba iterambere rya AI ryunganira ubuzima bwa muntu mu gihe,ndetse no gushobora guhangana n’ingaruka zishobora kubaho.

 Imyaka iri imbere ifatwa nk’ingenzi mu guhitamo uburyo AI izinjizwa muri sosiyete n’uburyo bwo gutegura neza ibyiza byayo.

Elon Musk yashimangiye iby'ubu bwenge bw'ubukorano bushobora gukura benshi ku mugati

Mu gihe bamwe babona AI nk’igikoresho cy’iterambere no guhanga udushya, abandi bagaragaje impungenge zaterwa  n’ingaruka zo gukora iyi imashini ishobora kurenga ubwenge bw’abantu, gusa Musk yashimangiye ko imiterere ya AI ari ukuba yarenga ubwenge bw’abantu ikabasha kugira ubushobozi bwo gukora imirimo n'akazi abantu bakora ikabasha kubikora mu gihe kinini itaruha.


Umwanditsi: Aline Rangira Mwihoreze

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND