RFL
Kigali

Umuriro watse hagati ya Zari n'umunyamakuru yashinje gushukisha Shakib amafaranga akamukuramo amabanga y'urugo

Yanditswe na: Dieudonne Kubwimana
Taliki:28/02/2024 20:35
0


Umunyamakuru ukorera ku mbuga nkoranyambaga 'Blogger' witwa Mange Kimambi, mu mujinya mwinshi cyane yifatiye ku gahanga umuherwekazi Zari Hassan uherutse kumushinja gushukisha umugabo we amafaranga akamukuramo amabanga y'urugo rwabo.



Mu masaha make ashize ni bwo Zari yagiye ku mbuga nkoranyambaga ze yandika anenga bikomeye Mange Kimambi ku bwo gufata umugabo we akamushukisha amafaranga angana na Miliyoni 1Frw, kugira ngo abone uko amukuramo amabanga y'urugo rwabo.

Zari yavugaga ko rwose bisebetse kuba umuntu yakwemera guheba Miliyoni 1 Frw kugira ngo abone amakuru ku buzima bw'umuntu bwite, ibintu yavugaga ko ari ugushakira icyayi n'umugati ku muntu kandi nyamara ibyo bintu bitemewe kuko bishobora no kugira ingaruka.


Zari yababajwe n'umunyamakuru washutse umugabo we akamukuramo amabanga y'urugo rwabo 

Uyu munyamakuru nawe akibikubita amaso kwihangana byanze maze yikoza ku rukuta rwe rwa Instagram akoza ibaba muri wino yandikira Zari ubutumwa burebure cyane amwihanangiriza gukomeza kuvuga ko yashutse umugabo we, dore ko akazi ke ari ugutangaza amakuru ashyushye.

Mbere na mbere yabanje kumwibutsa ko ahubwo atigeze amuha Miliyoni imwe y'amanyarwanda gusa, ahubwo ko yamuhaye arenze ayo kure kugira azabone uko amugurira agakapu gashya ko mu ntoki, ahubwo ko hari undi muntu wari wabanje kuvugana na Shakib mbere bakemerana gukorana ikiganiro kuri Miliyoni ariko bikarangira batagikoze.

Uyu mugore yavuze ko ibintu bibiri akorera ku mbuga nkoranyambaga ze, harimo ukuri ndetse n'amafaranga, ibyo bivuze ko we atunzwe no gutangariza ukuri abantu ariko nawe bikamuzanira amafaranga ku rundi ruhande kandi ibyo byose bikagendana n'inkuru ziba zigezweho kandi zishyushye.


Umunyamakuru Kimambi avuga ko atigeze ashuka umugabo wa Zari

Yavuze ko we ndetse n'ikipe ye bakorana bicaye bakareba bakabona kwa Zari ndetse na Shakib Lutaaya harimo inkuru ishyushye, basanga bakwiye kuyicuruza ariko bifashishije Shakib bagakorana ikiganiro 'kigamije gutangariza abantu ukuri kose'.

Baganirije Shakib nawe arabyemera ndetse bumvikana n'igiciro cy'amafaranga ari buhabwe dore ko bahise banamuha aya mbere (Advance) mbere yo gukorana ikiganiro.

Uyu munyamakurukazi avuga ko Zari adakwiye kumwijundika ngo ari kumukoraho inkuru kuko we akazi ke ari ugutangaza inkuru zishyushye kandi zigezweho ndetse akanavuga ko Shakib atari umwana wo gushukwa.


Kimambi yasubije Zari umushinja gushuka umugabo we


Zari na Shakib ntabwo ibintu bimeze neza hagati yabo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND