RFL
Kigali

Uko abakinnyi bashobora kuzahinduranya amakipe i Burayi

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:28/02/2024 18:20
0


Harabura amezi atatu gusa ngo impeshyi igere, igihe kiza amakipe agura abakinnyi bo kuyafasha.



Uko abakinnyi bashobora guhinduranya amakipe, reka tubihere mu kinyamakuru Dailymail kivuga ko Bayern Munich yifuza myugariro Andy Robertson umunya Scotland w'imyaka 29 y'amavuko. Impamvu ya Robertson muri Bayern Munich, ni ukuba yasimbura umunya Canada, Alfonso Davis wifizwa na Real Madrid.

Daily Mail kandi yagarutse kuri Arsenal, ivuga ko iyi kipe ibarizwa mu murwa mukuru wa London, ishaka rutahizamu dore ko imvune zikomeje kwibasira Gabriel Jesus ukomoka muri Brazil.

Ba Rutahizamu bavugwa ko bifuzwa na Arsenal ni Ivan Toney wa Brentford, Victor Osmhen wa Napoli, Joshua Zirkzee wa Bologna na Viktor Gyokeres wa Sporting yo muri Portugal. 

Ikinyamakuru Evening Standard cyagarutse kuri Arsenal, kivuga ko iyi kipe ihanze amaso myugariro ukomoka mu Buhorandi w'imyaka 17 y'amavuko witwa Jorrel Hato ukinira Ajax Amsterdam.

Umunyamakuru Hector Garcia yavuze ko Real Madrid nimara gusinyisha Kylian Mbappe ukomoka mu Bufaransa, ngo muri iyo mpeshyi izahita ishaka uburyo ikurikizaho murumuna we bakinana muri Paris Saint-Germain, Ethan Mbappe.

Foot Mercato ivuga ko umuherwe ukomoka mu Bwongereza, Sir Jim Ratcliffe, ngo akunda bikomeye umutoza Zinedine Zidane ukomoka mu Bufaransa. 

Ngo Umuhorandi Eric Ten Hag naramuka akoze amakosa yo kudasoreza mu makipe ane ya mbere, ashobora gusanga akazi ke kafashwe na Zinedine Zidane wakuye amaso ku gutoza ikipe y'igihugu y'u Bufaransa.

Sky Sports Germany yavuze ko Bayern Munich ishaka umutoza uzasimbura Thomas Tuchel ubwo uyu mwaka w'imikino uzaba urangiye. 

Roberto De Zerbi wa Brighton and Hove Alibions ni umwe mu batoza batangiye guhabwa amahirwe yo kuzajya kwicara ku ntebe y'ubutoza kuri Allianz Arena. Abandi bavugwa ni Xabi Alonso na Hansi Flick.

Ikinyamakuru 90 Min cyanditse ko umunya Misiri Mohammed Salah n'umubirigi Kevin De Bruyne ukinira Manchester City, ari bamwe mu bashobora kubimburira abandi kujya muri Alabia Saudite.


Ivan Toney wa Brentford arifuzwa bikomeye na Arsenal ya Mikel Arteta


Kylian Mbappe na murumuna we bashobora kwisanga bakinira Real Madrid 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND