RFL
Kigali

Teta Diana yavuze ku bitaramo agiye gukorera mu Busuwisi no muri Suède

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/02/2024 15:11
1


Umuhanzikazi mu njyana gakondo, Teta Diana yatangaje ko agiye gukorera ibitaramo mu Busuwisi mu Mujyi wa Zürich no muri Suède mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore, umunsi yubaha kandi kuri wese yibonamo.



Uyu muhanzikazi avuga ko azakora iki gitaramo “Woman’s Day Party” cyo kwizihiza Umunsi w’Umugore mu Mujyi wa Stockholm mu Suède tariki 16 Werurwe 2024.

Azaba ari kumwe n’ikipe yose y’abacuranzi basanzwe bakorana. Yasobanuye ko ibi bitaramo ‘biri mu rwego rwo guhuza Abanyarwanda, gusabana twizihiriza hamwe Umunsi Mpuzamahanga w’Umwari n’umutegarugori.”

Tariki 23 Werurwe 2024 azataramira mu Busuwisi aho azaba ari kumwe na Gabriel Hermansson, umucuranzi w’umuhanga benshi bakunze mu ndirimbo ‘Sindagira’ basubiyemo, aho bazacuranga mu buryo bwa ‘Live Accoustic’.

Teta Diana yabwiye InyaRwanda ko ibi bitaramo bigomba gushimangira ko ‘ururimi rwacu ari ubukungu’. Akomeza ati “Nkaba nshinshikariza abantu batuye Zürich no hafi y’aho kwitabira ntawusibye, tugakomeza kwagurira u Rwanda aho turi hose mu mahanga.”

Avuga ko ibi bitaramo bizaba umwanya mwiza kuri we wo gutarama n’abantu ‘benshi tutari duherukanye mbakumbuze inganzo yanjye’. Yungamo ati “Nishimiye cyane guhura no guhuza n’Abanyarwanda baba muri Busuwisi no muri Suède.”

Teta Diana agiye gutaramira mu Busuwisi no muri Suede nyuma yo gutanga ibyishimo mu birori bya Rwanda Day byabereye i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku rubyiniro yahuriyeho n’abandi bahanzi barimo Bruce Melodie, The Ben, Ruti Joel, Kitoko n’abandi.

Uyu muhanzikazi yubakiye umuziki we ku njyana ya Fusion, Jazz ndetse na Afro-Pop. Impano ya Teta Diana yo gukunda umuziki yatangiye kugaragara igihe yari afite imyaka 11, umurimo we wo kuririmba watangiye mu 2009 ubwo yagaragaye mu marushanwa yari yatewe na German Group aho Teta yagaragaye mu myanya itatu yambere.

Mu 2011, uyu muhanzikazi yakoranye indirimbo ‘Ndagukunda Nzapfa ejo’ na Uncle Austin yamuciriye inzira mu kibuga cy’umuziki. Mu 2012, yitabiriye irushanwa ry’umuziki rya Tusker Project Fame mu gihugu cya Kenya.

Aherutse gushyira ku isiko Extended Play (EP) iriho indirimbo nka: Undi Munsi, Uzaze, Agashinge ndetse na Umugwegwe.

Amaze kwitabira ibitaramo bikomeye birimo nka: Tetes a tetes music festival 2020; Next Einstein Forum 2015, Kigali up music festival 2015, FESPAM 2013 n’ibindi.


Teta Diana yatangaje ko tariki 23 Werurwe 2024 azataramira mu Busuwisi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore


Teta Diana yavuze ko tariki 16 Werurwe 2024 azataramira muri Suede mu kwizihiza Umunsi w’Umugore


Teta Diana aherutse gutanga ibyishimo mu birori bya Rwanda Day byabereye i Washington


Teta Diana yavuze ko ibi bitaramo biri mu murongo wo gusabana n’abanyarwanda no kugaragaza ubukungu buhishe mu muco w’u Rwanda



KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘SINDAGIRA’ YA TETA DIANA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Cyuzuzo wa Rugamba4 months ago
    Wooow ndishimye pe intambwe abanyarwandakazi bamaze gutera muri byose.nshimira HE Poul kagame ibyo amaze kutugezaho no muburinganire nubwuzuzanye.





Inyarwanda BACKGROUND