RFL
Kigali

Amstel yahembye umukinnyi wegukanye agace ka Kane ka Tour du Rwanda

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:21/02/2024 22:12
0


Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye,Bralirwa , rubinyujije mu kinyobwa cyarwo Amstel rwahembye,William Lecerf wegukanye agace ka Kane ka Tour du Rwanda.



Ibyishimo bikomeje kuba ibyishimo kubaturarwanda bihera ijisho isiganwa ry'amagare ngarukamwaka rizenguruka ibice bigize u Rwanda rya Tour du Rwanda aho riri gukinwa ku nshuro ya 16.

Kuri uyu wa Gatatu hakinwaga agace ka 4 kavaga  mu karere ka Karongi kerekeza i Rubavu mu ntera ingana n'ibirometero 93 . Byarangiye kegukanwe na William Lecerf ukomoka mu gihugu cy'u Bubiligi akaba yakoresheje igihe kingana n'amasaha abiri, iminota 19 n'amasegonda 22.

Uyu mukinnyi w'imyaka 22 usanzwe ukinira Soudal Quick-Step Devo Team yegukanye aka gace nyuma y'uko muri Tour du Rwanda iheruka ya 2023 yari yabaye uwa 3 ku rutonde rusange.

Umuterankunga mukuru muri Tour du Rwanda y'uyu mwaka ,Amstel niyo yahembye William Lecerf dore ko n'ubundi muri rusange ariyo ihemba umukinnyi wegukanye agace.

Amstel yatekereje ku bakiriya bayo muri Tour du Rwanda,yazanye ibintu bidasanzwe kandi bishimishije bigamije gushimangira ubusabane mu nshuti no kugera ku byifuzwa kuri Tour du Rwanda.

Kuri ubu Amstel yazanye uburyo bwo gusiganwa ku magare kuri internet (E-Race) bugakorerwa ahantu hazwi cyane, nka Maison Noir, Molato, Plazzo na Clausy Bar.

Ubu buryo buri kugarukwaho cyane, kikaba ikimenyetso ko Amstel itanga ibihe bitazibagirana mu nshuti. Ariko ibyishimo ntabwo bigarukira aha gusa.

Muri Tour du Rwanda, Amstel yazanye abacuruzi bayo.

Umuyobozi Ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Bralirwa, Madamu Martine Gatabazi, yavuze ko kuri iyi nshuro bazashimangira ubudasa bwa Amstel nk'ikirango cyo guhitamo mu nshuti kandi banubahiriza amategeko agenga ibyo kunywa.


William Lecerf  wegukanye agace ka Kane agahembwa na Amstel








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND