Kigali

Britney Spears yahishuye ko yaryamanye n'umugabo wa Jennifer Lopez

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:8/02/2024 8:53
0


Umuhanzikazi w'icyamamare, Britney Spears, yatunguye benshi ubwo yahishuraga ko mu yigeze kuryamana na Ben Affleck umugabo wa Jennifer Lopez, bituma benshi bibaza impamvu avuze ibi niba atagamije kubasenyera.



Britney Spears umaze iminsi ahishura byinshi ku buzima bwe byumwihariko ku bintu yakoze kera, nyuma y'uko  yasohoye igitabo yise 'The Woman In Me', yanditsemo n'ibijyanye n'urukundo rwe n'umuhanzi Justin Timberlake rwigeze guca ibintu mu myaka ya kera.

Kuri ubu uyu muhanzikazi yongeye kugarukwaho nyuma y'ibyo yatangaje ku mukinnyi wa filime Ben Affleck akaba n'umugabo w'icyamamarekazi Jennifer Lopez usanzwe adacana uwaka na Britney Spears.

Britney Spears akoresheje urukuta rwe rwa Instagram yashyizeho ifoto ya kera arikumwe na Ben Affleck hamwe na Diane Warren maze yandikaho ati ''Ifoto nziza yanjye na Ben na Diane twafashe kera, ni umukinnyi mwiza wa filime, gusa nari naribagiwe kubabwira ko njye nawe twigeze kugacishaho. Iri joro nibwo twasomanye gusa nari narabyibagiwe''.

Britney Spears yerekanye ifoto ye ya kera na Ben Affleck avuga ko bigeze kukanyuzaho

Yakomeje agira ati ''Mbabwiye ibyabaye hagati yanjye nawe mwakumirwa gusa reka nekumena amabanga''. Ibi ariko ntibyakiriwe neza nabakoresha imbuga nkoranyambaga bahise babwira Britney ko kuvuga ko yasomanye na Ben ari nko gushaka guteza umwuka mubi hagati ye na Jennifer Lopez ndetse ko byabaye kera atarakwiriye kubigarura ubu.

Benshi ntibakiriye neza ibyo Britney Spears yatangaje ku mugabo wa Lopez

Mu kiganiro Britney Spears yagiranye n'ikinyamakuru Hollywood Unlocked yatangaje ko ibye na Ben Affleck byarenze ibyo gusomana ahubwo ko banigeze kuryamana inshuro irenze imwe mu 2002 gusa akaba yari yaririnze kubivuga.

Mu magambo ye, Britney Spears w'imyaka 42 yagize ati ''Ni ibintu byabaye kera gusa ntibikuyeho ko byabayeho. Mu 2002 naryamanye na Ben Affleck inshuro zirenze imwe, gusa ibyacu ntibyari urukundo ahubwo byari ukwishimishanya ariyo mpamvu ntabari babizi ko twigeze kugirana ibyo bihe''.

Britney yavuze ko yaryamanye n'umugabo wa Lopez inshuro zirenze imwe mu 2002

Abajijwe impamvu abitangaje ubu kandi byarabaye kera cyangwa ko niba abivuze kubera ko adasanzwe yumvikana na Jennifer Lopez, uyu muhanzikazi yasubije ati: ''Oya ntabwo mbivuze kuko nshaka kubabaza Lopez. Ni ukuri kwanjye ngomba kuvuga ntakindi kintu ngamije kandi ndizera ko ntakibazo biri buteze mu rugo rwabo''.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND