Igitekerezo cyo kwigwizaho imitungo no kugira ubukire gihurirwaho na benshi ariko bikabona mbarwa. Hari ibintu 9 bifasha umucuruzi cyangwa rwiyemezamirimo kugira amafaranga yabibura akibagirana ku isoko.
Mu gihe mu ntangiriro z’umwaka benshi bategura akazi
bazakora igihe kingana n’amezi 12, zirikana ibi bintu bikurikira, bizagufasha
kwirinda amakosa yirukana abacuruzi bamwe na bamwe ku isoko bagahomba ndetse
bagasigarana ubukene kandi barashoye akayabo:
1. Gushora
mbere yo kwiga isoko
Kimwe mu bibazo byibasira abacuruzi, ni ugushora
amafaranga yabo batabanje kwiga ku byo bahisemo gukora n’ibikenewe ku isoko.
Birashoboka ko hari ibyo wifuza gukora,
nyamara ugasanga ntacyo bizakungura ku isoko kuko bidakenewe.
Abahanga mu gutegura inzira zizabyara amafaranga
ntibareba ibya hafi, ahubwo bareba ibicuruzwa bizaramba ku isoko aho kurata.
Uwinjiye mu bucuruzi atize neza kuri iki kintu ashobora kuzima rugikubira cyangwa kera kabaye.
2. Gushaka
abakiriya b’imena
Umucuruzi ajya ku isoko adasobanukiwe abakiriya azakira n’igihe azabakirira. Nubwo bimeze bityo nibyiza ko umucuruzi agira
abakiriya bahoraho yizeye binyuze mu gukora neza, babandi bamurinda kugwa mu
gihombo.
Urugero: Ufite depo icuruza kawunga n’umuceri.
Ushobora gushaka nk’ibigo by’amashuri cyangwa ibindi bigo bikomeye, ku buryo
niyo hatera ibihe bibi by'ubukene mu baturage, bya bigo byo bizakomeza kukugurira bikagucuma mu bihe ubukungu buhagaze nabi.
Ibi bijyana no gutanga serivisi nziza no gukoresha
ibiciro binogeye abaguzi ariko udahenda, mu rwego rwo kureshya abakiriya,
bakaguhitamo mu bandi bose bari ku isoko kuko kenshi ucuruza ibyo n'abandi bafite.
3. Ubwizigame
buhagije
Ikibazo cyo gukora ubucuruzi utihagije mu mafaranga,
kigaragaza ko igihe runaka kitazwi wava ku isoko ukibagirana n’ibyo washoye
ukabibura. Mbere yo kwinjira ku isoko ucuruza nk’abandi, nibyiza kureba umutungo
ufite ko uhura n’ibyo ugiye gukora. Batanga inama ivuga ko, igihe wumva
ushidikanya ku mafaranga ufite, ukwiye gusanga inzobere mu kwagura
imishinga bakaguha inama hirindwa ingaruka mbi zirimo igihombo.
Ku bacyinjira mu bucuruzi kandi bagirwa inama yo kugira
ubwizigame buhagije, batakaza bike kurusha ibyo binjije, kuko uwavuye ku
isoko, kugaruka bimufata imbaraga nyinshi kurenza izo yatangiranye.
4. Guhanga
udushya
Uko iterambere riza, ni nako imikorere igenda
ihinduka mu bucuruzi. Kurema udushya mu bihe bitandukanye bituma abakiriya n’abandi
bakugana bahorana amatsiko yo kuguhahira. Abakomeza gushora amafaranga ariko
badatekereza ku bishya byakurura abakiriya, baba bagana ku gutakaza abakiriya,
kuko bakurikirwa n’abandi bakigendera.
5. Kwita
ku buzima
Abantu bateye intambwe yo kwikorera bakoresha
imbaraga nyinshi rimwe na rimwe ntibaruhuke kuko ari bo ba nyiri bikorwa. Ibi
bituma benshi batinda bashaka amafaranga bakibagirwa kwita ku buzima bwabo.
Kwita ku buzima birengagiza ibirimo kutaruhuka, kutarya
neza kandi ku gihe, gutinda kwivuza kuko batekereza ko nta mwanya bafite wo
gutakaza n’ibindi. Bavuga ko amagara aseseka ntayorwe, niyo mpamvu gukora cyane
no kugera kuri byinshi bisaba kubanza gukunda ubuzima bwawe no kubwitaho mu
buryo bwose bushoboka, mbere yo kurwara ugata ibikorwa byawe cyangwa ugahura n’indwara
zakuvana ku Isi.
Source: elcema.com
Gutekereza ku gishoro, Gushaka abakiriya b'imena, kuzigama, guhanga udushya, kwita ku buzima mu bucuruzi, biri muri bimwe bifashe ubucuruzi, kubura kwabyo bikaganisha ku bukene n'igihombo
TANGA IGITECYEREZO