RFL
Kigali

Dany Nanone yagereranyije kugaruka mu muziki no kwica umubu ukoresheje inyundo-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/12/2023 13:47
0


Umuraperi Dany Nanone yatangaje ko kuba yaragutse mu muziki akakirwa neza, bifite igisobanuro cy’uko yabashije ‘guheza inguni’ akarenga ibyo yibwiraga n’ibyo yatekerezaga mu rugendo rwe rw’umuziki amazemo imyaka irenga 10.



Unyujije amaso kuri konti ye ya Youtube, ubona ko indirimbo ze zimaze amezi icyenda zisohotse zirimo 'Iminsi Myinshi', 'Nasara', 'Umuti w'umutima', 'My Type' ndetse na 'Confirm' arizo zamufashije' kongera kwisanga mu kibuga cy'umuziki.

Uyu muraperi yigeze kutumvikana cyane mu muziki ahanini biturtse ku kuba yarakurikiranaga amasomo ye ku ishuri rya muzika rya Nyundo ndetse no muri Kaminuza. Ibi byatumye adahozaho cyane mu muziki, bimera nk'aho yibagiranye mu muziki.

Ubwo yagarukaga mu muziki yashyize imbaraga mu gushyira hanze ibihangano byiza, ariko kandi yegera cyane itangazamakuru.

Kuri uyu wa Kane tariki 7 Ukuboza 2023, uyu muhanzi yagiranye ikiganiro n'itangazamakuru cyagarutse birambuye ku gitaramo cye 'Iminsi myinshi' azakorera muri Camp Kigali tariki 15 Ukuboza 2023.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Danny Nanone yavuze ibanga ryatumye abasha kongera kwisanga mu kibuga cy'umuziki rirenze rimwe, ariko kandi yashyize imbaraga n'ubwenge mu kazi akora, kandi aheza inguni atitaye cyane ku byabanje n'ibizakurikiraho.

Kugaruka mu muziki kwe abigereranya no kwica umubu yifashishije inyundo. ati "Navuga ko ibanga nakoresheje ari uguheza inguni. Nashyizemo imbaraga zanjye zose nshyiramo ubwenge, nsaba n'ubufasha bagenzi banjye. Nkora nyine ibintu byose byagombaga gukorwa, umubu nawicishije inyundo."

Dany yavuze ko amasomo y'umuziki yize, yamufashije kwisanga mu kibuga cy'umuziki,' kandi abona ko hari umusaruro byatanze kuba yarafashe umwanya we akajya kwiga.

Ni ibintu avuga ko ahuje n'abandi abona ko bakunze ibihangano bye. Ati "Mbere nta n'igitaramo nari narakoze ariko ubu ndi gutegura igitaramo. Bivuze ko hari ikiyongereyeho. Bivuze ko hari byinshi nahavanye, kandi ndi kubyaza umusaruro ufatika."

Yavuze ko mu gitaramo cye yiteguye kugaragaza ko yize umuziki. Yasobanuye ko kuba ibihangano bye byarahise byisanga cyane ku isoko ry'umuziki, yashyize' imbaraga cyane mu mikorere ye, kandi aheza inguni. 

Ati "Nagerageje ibishoboka, nshyiramo ubwenge, impano n'urukumbuzi abantu bari bamfitiye. Ntavuga ko ubu ngubu ntabwo ndatangira, ni intangiriro iyi."

Buri muhanzi yatumiye mu gitaramo cye bafitanye isano mu muziki:

Dany yavuze ko buri muhanzi yifashishije muri iki gitaramo, yamuhisemo ashingiye ku bushuti bafitanye, ibihangano bakoranye, cyangwa se ubuzima banyuranyemo nk’abanyamuziki.

Cyane cyane ariko yitsa ku bahanzi Butera Knowless ndetse na Christopher kuko bakoranye indirimbo zahinduye urugendo rwe rw’umuziki.

P-Fla:

Dany yavuze ko uyu muraperi avuze ibintu byinshi kuri we, ko ajya yibuka ukuntu yajyaga atanga umwanya buri uko P-Fla yabaga ageze i Nyamirambo aho bakiranaga umukino wa Basketball.

Avuga ko muri iyi myaka yari muto cyane, ku buryo yagombaga icyubahiro P-Fla ahanini bitewe n'ubuhanga yari afite muri Basketball. Ati "Nta n'ubwo nari nagatangira kuririmba icyo gihe, ubanza nawe ari bwo yari agitangira ahari."

Danny yavuze ko icyo gihe ari nabwo P-Fla yari avuye muri Amerika, ariko ko kugeza n'ubu amufata nk'umuraperi w'igitangaza 'udashobora kwibagirana mu matwi y'abanyarwanda n'iyo yaba adahari'.

Afrique: Amufata nk'umuhanzi ukiri muto uri kuzamuka muri iki gihe, kandi wigaragaje cyane nyuma y'indirimbo yashyize hanze zirimo 'Agatunda'.

Danny avuga ko akunda ibikorwa bya Afrique, byanatumye yiyemeza kumwifashisha muri iki gitaramo, kugirango azagaragaze ibyo ahishiye abanyarwanda.

Uyu muhanzi ariko anavuga ko gutumira Afrique, yagendeye ku kuba banahuriye muri Label imwe, bose ibafasha mu muziki.

Chriss Eazy: Danny yavuze ko yatumiye uyu muhanzi, kubera ko muri iki gihe buri wese wategura igitaramo, mu bantu ba hafi yatekereza bo kwifashisha harimo na Chriss Eazy.

Yavuze ko yamwegereye 'nk'umwe mu bantu bakunzwe muri iyi minsi' kugirango azamufashe muri iki gitaramo.

Drama T: Dany avuga ko yatumiye uyu muhanzi wo mu Burundi, kubera ko asanzwe ari umufana we, ariko kandi azi neza ko hari abanyarwanda benshi bakunda ibikorwa by'uyu musore wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Madamu'. Ati "Abantu benshi cyane bamuhurijeho."

Christoper: Dany avuga ko ajya agorwa  cyane no kuvuga kuri Christopher, kuko ari umuhanzi bacanye mu buzima bukomeye kandi na bwiza.

Yavuze ko bakoranye indirimbo 'Iri joro' yahinduye ubuzima ku mpande zombi, irakundwa mu buryo bukomeye. Ati "Yagize byinshi ihindura mu rugendo rwacu rw'umuziki no mu muziki w'u Rwanda muri rusange." Dany avuga ko nyuma y'iyi ndirimbo, hari byinshi byabaye byiza ku ruhande rwe no ku ruhande rwa Christopher, ari nayo mpamvu avuga ko biteguye kwizihiza ibyo bihe bagiranye. 

Ati "Christopher ni umuntu uvuze ibintu byinshi ku rugendo rwanjye rw'umuziki. Ni n'inshuti yanjye mu buzima busanzwe."

Juno Kizigenza: Dany yavuze ko atarabona Juno aririmba mu gitaramo, ari nayo mpamvu nawe afite amatsiko yo kuzamubona aririmba mu gitaramo cye.

Ati "Iyo mba atari njye wateguye igitaramo nkumva igitaramo Juno arimo nari kuzajyayo kureba ukuntu aririmba."

Danny abifata nk'igiciro kinini, kuba Juno ari mu bazaririmba mu gitaramo cye, ariko kandi bizaryoshywa n'uko azahurira muri iki gitaramo na Ariel wayz.

Ati "Ni ukuvuga ngo natekereje ibintu bishobora gutuma abantu bishima kandi bakanyurwa mu gitaramo bagataha bishimye."

Butera Knowless: Dany Nanone avuga ko Knowless asobanuye ibintu byinshi mu rugendo rwe rw'umuziki, kandi amufata nk'umuhanzikazi Mukuru 'muri iyi nyanja twakita iy'umuziki'.

Yavuze ati "Ni umuntu munini, ufite byinshi avuze ku muziki nyarwanda, wakoze ibikorwa by'indashyikirwa."

Avuga ko uyu muhanzikazi bafitanye indirimbo zirenze ebyiri, biri mu byatumye amutekerezaho muri iki gitaramo. Ati "Tuzaririmba, tuzishimana n'abantu."

Dany anavuga ko Knowless hari byinshi yagiye amufasha agitangira umuziki, bityo ko yagombaga kuba ari ku rutonde rw'abo bazakorana muri iki gitaramo.

Ariel Wayz: Dany avuga ko uyu mukobwa ari umwe mu bahanzi batanga icyizere mu muziki w'u Rwanda, ku buryo yagombaga kuba ari muri iki gitaramo.

Yavuze ko uyu mwari amubona ku rwego Mpuzamahanga bitewe n'ubwoko bw'imiziki akora n'umuhate ashyiramo.

Dany avuga ko asanzwe ari umufana wa Ariel Wayz, kandi ko banafitanye isano mu muziki kuko bigannye ku ishuri rya muzika rya Nyundo.

Ikirenze, kuri ibyo bakoranye indirimbo 'Nasara' yahinduye amateka y'umuziki wa Dany 'kuva ngarutse mu kibuga cy'umuziki'. Ati "Ntabwo nagombaga kumurenza ingohe." 

 

Danny yavuze ko kugaruka kwe mu muziki abigereranya no kwica umubu wifashishije inyundo


Dany yavuze ko kwiga byamufashije kongera gusubira inyuma atangira neza gukora umuziki


Dany asobanura ko kumurika Album ye yise ‘Iminsi myinshi’ bifite igisobanuro kinini cyane 


Dany avuga ko buri muhanzi yatumiye muri iki gitaramo bafitanye ubushuti bwisumbuyeho

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'CONFIRM' YA DANY NANONE

">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND