RFL
Kigali

Igihe indirimbo ya The Ben izasohokera cyamenyekanye

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:8/12/2023 12:09
0


Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben ukumbuwe n'abantu benshi yatangaje ko ku wa 16 Ukuboza 2023 aribwo azashyira hanze indirimbo nshya amaze iminsi ateguje abafana be.



Uyu muhanzi aherutse gutangaza ko mbere yo gukora ubukwe azabanza gushyira hanze indirimbo nziza cyane amaze igihe kirekire arimo akoraho.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 09 Ukuboza 2023, The Ben yaganiriye na Kiss FM avuga ko indirimbo ye amaze iminsi ategura ayishyira hanze ku wa 16 Ukuboza 2023 nyuma y'umunsi umwe gusa avuye gusaba no gukwa umugore  we Uwicyeza Pamella .

Kuri YouTube ya The Ben, haherukaho indirimbo Can't Get Enough yakoranye na Otile Brown ukomoka muri Kenya. Iyi akaba ari nayo ndirimbo ye bwite aheruka gusohora imaze imyaka ine igiye hanze.

Nubwo ariyo iheruka hanze, The Ben yakoranye indirimbo na Diamond Platnumz wo mu gihugu cya Tanzania bise "Why" iri mu zakunzwe cyane kubwo amazina abiri akomeye kandi akunzwe hano mu Rwanda ndetse no muri Afurika y'iburasirazuba. 

Uku Kwezi ku Ukuboza, The Ben afitemo akazi kenshi dore ko ariko kwezi azakoreramo ubukwe bw'akataraboneka buzabera muri Kigali  Convention Center.


The Ben agiye gushyira hanze indirimbo nyuma y'imyaka ine adashyira hanze indirimbo ye bwite


The Ben yaherukaga indirimbo Can't Get Enough yakoranye na Otile Brown


Mu Ukuboza, The Ben afitemo akazi kenshi


Muri uku kwezi nibwo The Ben afitemo ubukwe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND